Ntwari Fiacre yerekanywe muri Kaizer Chiefs

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi Ntwari Fiacre wakiniraga TS Galaxy yo muri  Afurika y’Epfo yerekanywe muri imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu ari yo Kaizer Chiefs FC yasinyiye amasezerano y’imyaka ine ashobora kongerwa umwaka umwe. 

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, ni bwo Kaizer Chiefs yamwerekanye ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. 

Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bafashije TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino dore ko uko yahabwaga umwanya mu mikino y’Igikombe cy’Igihugu ndetse na Shampiyona bituma akomeza kwerekana ubuhanga bwe.

Mu mikino 29 uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/24, yabashije kumara imikino 12 atinjijwe igitego.

Ntwari yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’Afurika muri Kamena 2023.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE