NESA yasuye urwibutso rwa Ntarama igaya abarimu bijanditse muri Jenoside

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) n’abafatanyabikorwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rushyinguyemo abasaga 6 000, bagaye abarimu bagize uruhare mu kwica abo bari bashinzwe kurera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024. Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr Bahati Bernard yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka abakozi n’abafatanyabikorwa ba NESA bakora basura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusobanukirwa neza amateka yaho.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igikorwa ngarukamwaka, NESA buri mwaka twifatanya n’Isi yose mu kwibuka, by’umwihariko nk’abakozi ba NESA dusura urwibutso rumwe. Hanyuma uretse gusura urwibutso akenshi tumenya amateka yihariye nk’ayo twumvise hano, hakazamo no kuremera umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bushobozi NESA yishatsemo.”
Dr Bahati anenga abarezi bishoye muri Jenoside bakica n’abo bareraga.
“Abarezi bamwe baretse kuba abarezi bahinduka abicanyi, bishingiye ku kuba abari bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama harimo n’amakaye y’abana bahunganye bari kumwe n’ababyeyi babo bari bizeye ko ibihe bibi byariho wenda bizatuza bagasubira ku ishuri. Ariko wasanga abari baje kwica abari bahahungiye harimo abantu bize, ndetse harimo n’abari bashinzwe kubarera, kubitekereza birenze imyumvire, birababaje.”

Dr Bahati ashima ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irera Abanyarwanda bubaka u Rwanda.
Ati: “Dushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko kuva Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo myumvire ntabwo ikiriho, uburezi buriho ubungubu ntiburera abicanyi, uburiho ubu, burera Abanyarwanda b’ejo baha Igihugu icyizere kandi bazanagiteza imbere.”
Yakomeje asobanura ko NESA ifite uruhare rukomeye cyane ngo ikomeze gusigasira no guteza imbere inkingi z’ingenzi Guverinoma yashyizeho, imwe muri zo ikaba ari iyo guca akarengane no guheza ibyo ari byo byose. Mwabyumvise uwavuze ko atagize amahirwe yo kwiga kandi atari uko yari abuze ubwenge.
Yagarutse ku mpamvu zatumye bahitamo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Ati: “Icya mbere ni amateka yaho binagaragaza kimwe nk’ikimenyetso ko umugambi wo gutsemba Abatutsi utaje mu 1994, hari ibintu byinshi by’Abanyarwanda (Abatutsi) bari bagambiriwe kwicwa mu 1959 noneho aho kugira ngo ubuyobozi bwariho icyo gihe buhagarike kwica ngo ituze rigaruke mu bantu bugafata icyemezo mbere wagira ngo hari impuhwe zirimo ariko mu by’ukuri cyari kigamije kubacira ishyanga, ahantu hari ubuzima bugoye, hari isazi ya tsese ndetse habaga n’izuba ryinshi.”
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Ntarama yagarutse ku buzima bugoye abarokotse Jenoside banyuzemo
Yagize ati: “Abicanyi baraduhize, bishe Abatutsi guhera kera si mu 1994, kuko no mu 1959, mu 1963, 1972 baratotejwe, batwikirwa inzu, bamwe bahunga igihugu. Nk’iwacu bimutse mu Majyaruguru baza gutura ino mu Bugesera. Abatutsi bahatujwe hagamijwe ko bazamarwa n’isazi ya tsetse.”

Yongeyeho ko kuba atarize atari uko yari abuze ubwenge, kuko nyuma ya Jenosdie yagiye kwiga akanakomeza muri kaminuza kandi agatsinda, ahubwo ko ari amahirwe bimwe kubera iringaniza n’iheza bitandukanye no mu gihe cya Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho uburezi bugera kuri bose.
Hanasuwe uwarokotse Jenoside Nyirankuriza Felicite wasaniwe inzu na NESA. Ashima kuba yasuwe n’abamusaniye inzu kuko ubundi yari ku gasozi akumva inzu izamugwaho agapfa.
Yagize ati: “Inzu yendaga kungwaho, yari yaraturitse ibyumba ku buryo mbirimo nabaga ndeba hanze, imvura yagwa nkagira ngo nimukiye mu cyumba nagerayo naho ngasanga nsa n’uri hanze.”
Ubuyobozi bwa NESA bwavuze ko butazahwema kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

