Ntabwo nasubira muri Rayon Sports – Omborenga Fitina

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Omborenga Fitina uherutse kongera gusubira muri APR FC yatangaje ko adateganya kongera gusubira muri Rayon Sport yahozemo bitewe n’ibibazo bikomeye yahuriyeyo nabyo birimo kumushinja kurya ruswa. 

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24, ni bwo Omborenga Fitina yatandukanye na APR FC nyuma yaho iyi kipe yifuje kutamwongerera amasezerano mu gihe andi yari arangiye.

Uyu mukinnyi yahise yerekeza muri Rayon Sports asinya amasezerano y’imyaka ibiri, gusa mbere y’uko icyo gihe kirangira yasabye kuyasesa, ashinja ikipe ye kutubahiriza ibyo bumvikanye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko umwaka umwe yari amaze muri Rayon Sports wamugoye cyane bitewe ibintu byinshi byamuvuzweho biteye ubwoba.

Ati “Umwaka namaze muri Rayon Sports ntiwari woroshye, cyane cyane mu mpera za Shampiyona. Habayemo ibintu byinshi cyane binateye ubwoba ahubwo byatumaga umuntu acika imbaraga.”

Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri umuntu yabaga afite inyota yo kuvuga ngo mvuye muri APR FC ntwaye igikombe, ngeze no muri Rayon Sports nkahita ntwara igikombe byaba ari byiza ku rugendo rwanjye. Ariko nyuma ukumva n’abayobozi bamwe na bamwe barabishimangira 100% nk’aho banagufashe cyangwa banakubonye.”

Omborenga yakomeje avuga ko yashinjwaga ruswa ariko akabyumva hanze kuko nta muyobozi wamweruriye ngo abimubwire, ahubwo akagenda yigizwayo bucece.

Ati: “Umuntu yagombaga gukinisha imbaraga kugira ngo agume ari hejuru. Nta n’umuyobozi wigeze aza ambwira ngo ‘Wariye ruswa’. Ahubwo baracecekaga ukabona bakwicaje hanze, ukavuga uti ‘Ko ejobundi nakinnye nkaba nta kibazo mfite, nicajwe hanze gute?’”

Yakomeje agira ati: “Ukumva umuntu araje arakubwiye ngo ‘ruswa muri kurya ni yo izabakoraho’. Ukagira ngo baratebya ariko nyuma yaho naje kumenya ko ibintu bikomeye. Ntabwo umuntu yakubeshyera icyo kintu utaranigeze ugikora mu buzima bwawe ngo wumve umeze neza.”

Gushinjwa ruswa kandi biri mu byatumye uyu mukinnyi asubira hasi mu mikinire, kuko urebye n’imyitozo atayikoraga neza.

Ati: “Najyaga mu myitozo nkumva nsa n’uwabyanze burundu kubera icyo kintu. Naravugaga ngo nonese umuntu uri kunshinja ruswa nindamuka ngiye mu kibuga bizagenda bite? Ntabwo byari binyoroheye na gato pe.”

Abajijwe uko umwaka yari amaze muri Rayon Sports yahigiye kwihangana.  

Ati: “Umwaka mpamaze nabonye ko utihanganye mu mupira w’amaguru wawureka cyangwa ugakora ibindi bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda. Nari mbyiteze ko nzamara nk’amezi abiri ntahembwa, ntacyo binantwaye. Nabonaga muri Rayon Sports ibibazo birimo, nkavuga nti ‘aha hantu hakurangiza urebye nabi.’”

Omborenga yongeraho ko atakongera gukinira Gikundiro, ati “Muri Rayon Sports sinasubirayo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana, nta na kimwe cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”

Omborenga yasubiye muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi, mbere y’uko ayisohokamo mu 2024.

Omborenga Fitina yatangaje ko adateganya kongera gusubira muri Rayon Sport yahozemo bitewe n’ibibazo bikomeye yahuriyeho nabyo
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE