Nta mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta Mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi, nyuma y’uko icyo gihugu cyari kimaze gutangaza ko gitumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda (chargé d’affaires) kugira ngo ahatwe ibibazo ku ihagarikwa ry’umubano mu bya dipolomasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima mugenzi we w’u Bubiligi Maxime Prevaut mu gihe, Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe cyane no kuba u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano mu bya dipolomasi, guhambiriza abadipolomate no guhagarika amasezerano y’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye.
Kuri uyu wa Mbere, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rwamaze kumenyesha Guverinoma y’u Bubiligi icyemezo cyo guhagarika umubano nyuma y’ubushishozi bwakozwe mu gusuzuma impande zinyuranye zishimangira umugambi w’u Bubiligi wo gukomeza inzozi za gikoloni.
Ibyo ngo bishingira ku buryo u Bubiligi budahwema gutesha agaciro u Rwanda na mbere y’intambara zavutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) icyo gihugu gifitemo uruhare rudhingoiye ku mateka.
Uyu munsi u Bubiligi ngo bwamaze kubogamira kuri RDC mu kwimakaza Politiki ibiba urwango n’amacakubiri byose bifite umuzi mu Bukoloni bw’Ababiligi mu Karere k’Ibyaga Bigari.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Prevaut Maxime, yavuze ko bababajwe n’umwanzuro w’u Rwanda wo guhagarika umubano no guhambiriza abadipolomate.
Maxime Prevaut yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kidashira mu gaciro kandi ko kigaragaragaza ko iyo u Bubiligi butumvikanye n’u Rwanda ruhitamo kutajya mu biganiro.
Yakomeje agira ati: “U Bubiligi na bwo burafata imyanzuro nk’iyo: gutumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Bubiligi, guhambiriza Abadipolomate b’u Rwanda no guhagarika amasezerano y’ubutwererane.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi mu masaha 48 bahawe yo kuba bavuye muri icyo Gihugu.
Yagize ati: “Guhagarika umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi bivuga ko Ambasade yacu I Buruseli yahise ihagarikwa ako kanya kandi tunahamagaza abakozi bacu ngo babe bageze i Kigali mu masaha 48. Mu gihe tugitegereje, nta n’umwe mu badipolomate bacu uzitaba ubutumire bwa Leta Mbiligi.”
Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika Stephanie Nyombayire, na we yavuze ko icyo u Bubiligi bwicuza ari uko butabashije guhatira u Rwanda kuyoboka, nubwo bwagerageje gukora ibishoboka burutera ubwoba ndetse bukanarufatira ibihano.
Madamu Stephanie Nyombayire, ati: “Icyo u Bubiligi bwicuza ni uko butabashije gutera u Rwanda kuyoboka, nubwo hari iterabwoba ryinshi n’ibihano byafashwe. Uyu si umusaruro wo kutumvikana, ni ingaruka z’imyaka myinshi ishize mukingira ikibaba abajenosideri, gushonyagiza abashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside bari mu myanya ya Politiki, kubangamira inzira za dipolomasi, byose bakabikora bagamije kugarura u Rwanda mu myaka 30 ishize.”
Yakomeje abwira Maxime Prevaut ko atari ibiganiro bashaka ahubwo bifuza ubakomera amashyi. “Murashaka ababakomera yombi nk’uko muyakomerwa muri RDC ifite abaturage mubeshya ko muvugira kandi mumaze igihe kirenga ikinyejana mubanyunyuza.”
Yasubiyemo ubutumwa bukubiye mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bugira buti: “Turababaza: Muri bande? Ni nde wabahaye kuducunga? Mu bushobozi buke dufite, tuzahagarara imbere yanyu. Nyuma y’iyi myaka yose tumaze turwana no kubaka Igihugu cyacu, turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi.”
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko icyayoboye Abanyarwanda kwadukira bagenzi babo bakabica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano ya bugufi n’amateka y’u Bukoloni by’umwihariko ubw’u Bubiligi.
Ati: “Bivuze ko n’ibitekerezo by’amacakubiri byavuye hanze, reka tuvuge i Burayi aho Ababiligi baba. Na bo bafite amacakubiri nk’ayo, bashoboraga kugira ibibazo binyuranye birimo no kwicana bitewe n’uburyo itsinda rimwe ritandukanye n’irindi.”