Nta mpamvu u Rwanda rutakwitwa Igihugu cyateye imbere- Gen Kabarebe

Mu cyerekezo 2050, Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu myaka 28 isigaye Igihugu kigomba kuba cyaramaze kubaka ubukungu bwateye imbere kandi bubasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.
Impuzandengo y’ubukungu bw’Umunyarwanda igomba kuzaba igeze nibura ku madolari y’Amerika 12,476 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12 n’igice.
Ni icyerekezo gishimangira umurongo w’u Rwanda rubereye Abanyarwanda kandi rugendwa n’amahanga yose, kikaba gishyigikiwe n’iterambere ryahezweho mu myaka ikabakaba 30 ishize yagaragayemo igabanyuka ry’ubukene, kongera umusaruro, imibereho myiza, byose byose bishingiye ku mbaraga zashyizwe mu kwishakamo ibisubizo.
Ibyo byajyanye no guca umuco wo kudahana no kwimakaza iyubahirizamategeko, guharanira amahoro n’umutekano birambye, ubumwe n’ubwiyunge, uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo n’ibindi.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Gen James Kabarebe, yamaze impungege abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda abizeza ko nta gishobora guhagarika iyo ntumbero kuko ubushobozi n’imbaraga bikenewe bihari binyuze mu bubasha bwahawe Umunyarwanda wese cyane cyane urubyiruko.
Amatsiko yari yose ku banyeshuri ba Koleji y’Ubumenyi n’Ikorabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo baganirizwaga na Gen. Kabarebe, umwe mu babohoye u Rwanda ndetse ubu akaba akomeje gutanga ibiganiro bigaruka ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi kuri urwo rugamba.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwatangaje ko kuri abo banyeshuri, ibyatangiye ari amatsiko n’amashyushyu byarangiye bibaye imihigo ikomeye.
Gen. Kabarebe yagaragaje ko kubohora u Rwanda cyari kimwe ariko ko kurwubaka cyari ikindi, kuko byasabaga imiyoborere ireba kure irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati: “Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n’ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo bityo rero buri gihugu gifate agapande, ibyo bitekerezo byose byari bihari kandi byahise biba ingorane za RPF kongera kugarura Igihugu, kugicungira umutekano, kongera kucyubaka no kugiha imbaraga gikwiye kandi barabikoze.”
Yakomeje agira ati: “Aho cyavuye ni aho, aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kukigeza ku gihugu cyifuzwa kandi giteye imbere cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n’aho tugeze; nta mpamvu n’imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa Igihugu giteye imbere muri aka Karere kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu.”
Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko kurangwa n’indangagaciro zaranze Inkotanyi no gusigasira ibyagezweho ari yo nyiturano bafitiye ababohoye Igihugu.
Rusanga kandi rufite ingero nziza zo kureberaho ubwitange n’urukundo rw’Igihugu, kuko ari wo musemburo wo kubaka Igihugu no kukigeza ku cyerekezo kibereye buri muturarwanda.