Nta kibi gishobora kutubaho ubu kiruta icyatubayeho – Perezida Kagame

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano ko nta n’ikibi gishobora kongera kubaho mu Rwanda bityo ko ntawe ukwiye kugira ubwoba.

Yabigarutsemo kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BKArena ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo kwegera abaturage.

Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, anakomoza ku nkunga u Rwanda rwahagarikiwe na bimwe mu bihugu.

Igihugu cy’u Bubiligi cyakolonije u Rwanda, Congo n’u Burundi ni kimwe mu byo yatunze urutoki agaragaza ko gikingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati: “Nta kibi gishobora kutubaho ubu kiruta icyatubayeho, ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba na busa ariko ugize ubwoba ni we utinya gupfa.”

Yabwiye Abanyarwanda ko icy’ibanze ari uko bakomeza kubaka igihugu cyabo no kubana neza n’abandi, ari abaturanyi n’abandi bakure u Rwanda rwifuza kubana nabo ariko ngo bagomba kuruha amahoro rwifuza kandi rukeneye.

Ati: “Dufite igitutu, aho kugira ngo ucike intege, igitutu gikwiye kuvamo imbaraga zo gukoresha imbaraga zo gukomeza uhagaze ujya imbere, turi ku rugamba tugomba kurwana twese turi hamwe ariko njya mbwira abantu ko nta cyatunanira, tuba tutarashize cya gihe, ubu ni bwo twashira? nta kintu nanone cyakongera kuba kuri twe.”

Perezida Kagame yavuze ko atayobewe ko amateka akomeye kurusha ibyo byose ku buryo abo wita inshuti, ku ruhande rumwe ngo ari bo baguhesha ukuboko kumwe bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko.

Impamvu nayo ni ukugira ngo umuntu agume muri ayongayo adapfuye atanakize. Ati: “Ntupfuye ntukize, baguhorane batyo, baguhorane udakize utanapfuye ariko ubemereye ugapfa ntacyo bibatwaye, ni ukuri utarabona ubuhamya, ntabwo arabona uko Isi iteye.

Twe nk’Abanyarwanda n’abanyafurika bandi, biroroshye kuguma aho hagati, udapfuye ariko utanabayeho birenze uko abantu benshi babayeho, ntacyo bigusaba.

Rero njye nari nzi ko Abanyarwanda twahisemo n’abandi banyafurika twese turagerageza bigaterwa n’ubushake n’imbaraga abantu babishyizemo.”

Mu myaka 30 ishize n’indi yayibanjirije byinshi, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yibukije ko u Rwanda rwatakaje Abatutsi benshi.

Ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda kandi bagize uruhare runini ruruta urw’Abanyarwanda batumye bimera bityo, ngo ni bo abongabo n’uyu munsi bagikurikirana u Rwanda barubuza amahwemo ndetse banaruziza ko ruva hahandi udapfuye ntukire.

Ati: “Ibyo bakabikuziza kubera ko utari hahandi udapfuye udakize gusa bagashaka kukwereka ko bashaka kugusubiza ahongaho.

Twagize ibyago ariko bahisemo kutabyumva, ibyago twagize ni uko twakolonijwe n’agahugu gatoya nk’u Rwanda, ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.

U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, abasigaye rukongera rukabica, twarabihanangirije kuva kera turaza no kubihanangiriza n’ubungubu.”

Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo yagizwe iy’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko atari u Rwanda rwayitangiye ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ari cyo u Rwanda rurwana nacyo.

Intambara yo muri Congo ifite inkomoko igenda ikagaruka ku mateka. Yagaragaje ko abantu bitwa abanyarwanda bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka, ko atari u Rwanda rwabatwayeyo.

Yagize ati: “Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda za Kisoro muri Uganda, Masisi na za Rutshuro n’ahandi, ntabwo ari u Rwanda rwabajyanyeyo. Aho bisanze, abo muri ibyo bihugu ngo musubire kuba aho mukwiye kuba muri, niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo.

Hanyuma rero iyo uje kubikururamo u Rwanda, u Rwanda rukazira ko [….] twagira dute se? turahangana n’uwo muriro.

Iyo udafite n’amikoro nkuko n’ayacu afite aho agarukira, ukoresha umutima utagira aho ugarukira, n’ubushake n’amikoro ufite.”

Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo imaze imyaka 3, yahakanye ko itavuye mu Rwanda kandi ko ari ibintu yasobanuriye amahanga.

Yakomoje kuri Gen Gakwerere wo muri FDLR uherutse koherezwa na M23

Perezida Kagame yavuze ko uwitwa Gakwerere yishe abantu, akica abavandimwe, yica Abanyarwanda ariko ngo si we wenyine ni uko ari we wafashwe ejobundi mu gihe abandi baguye ku rugamba.

Yagize ati: “Iyo uvuze FDLR, iyo uvuze interahamwe ushaka ko baba bangahe kugira ngo bibe ikibazo?

Gakwerere wafashwe ejobundi, wamubaramo abantu benshi kuko ni ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwicana ndetse bagiye hariya barayikuririza bafatanyije n’ubuyobozi bwa Congo bakica abantu ku manywa y’ihangu za Goma.”

Perezida Kagame yanakomoje ku muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, avuga ko atemeranywa n’ibyo utangaza kandi ko atajya amenya ibyawo.

HRW ikunze gutangaza mu maraporo yayo ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko nta muntu ukwiye kugenera undi uko agomba kubaho ndetse anakomoza ku mahanga yahisemo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ati: “Ntabwo waza gupima ubuzima bwanjye uko ngomba kubaho, urabikora nkande? abo barwana muri Congo ariko abantu birengagiza amasezerano yabaye mu masezerano yo mu 2012.

Ari icyo gihe na mbere yaho, aba bantu bagiye bumvikana na za Leta zari ziriho ariko ejobundi biraza birivanga, bijyamo ya ngengabitekerezo, bijyamo Leta ya Congo noneho bijyamo n’abandi banyafurika uko bateye sinkuzi, baragenda bajya ku ruhande rwa Leta kwica abantu bayo, bajya gufasha interahamwe kongera kwiyubaka.

Hari abantu bari babiri inyuma zijya kwica abantu mu Rwanda, zari zifite abantu bazishyigikiye ni nabo baziherekeje zibaho kugeza n’uyu munsi.”

Ikibazo gishyira u Rwanda mu mateka, Perezida Kagame yagihereye kuri Gakwerere wazanye n’abandi bo muri FDLR bamazeyo imyaka 30.

Ni ikibazo yagaragarije amahanga ndetse ayereka inkeke u Rwanda rufite. Ni kenshi u Rwanda rwagaragaje amabombe yajugunywe mu Kinigi ariko rukabwirwa ko abagize FDLR ari abantu bake.

Ati: “Ibyo bubakaga ejo bundi ntabwo ari ibyo gushyigikira interahamwe gusa, byari ibyo gutera u Rwanda, Perezida wa Congo akavuga ngo azatera u Rwanda azaruhindura uko ashatse, akabivuga uyu munsi akabisubiramo bwa gatatu.

Arabivuga ari interahamwe arimo kubaka, hari abaje kumufasha abacanshuro; nabaherukaga kera, barabazanye mwarababonye nabo ubanza baranyuze hano, ariko ntawabarenganya ntabwo bazi uko aka Karere gateye, barabazanye, ubu wabazana bakamenya gutoranya ngo uyu ni ikingiki?

Ubundi batubwira ko mu mategeko, abacanshuro, batemewe ariko muri aka Karere kuko barwanya u Rwanda biremewe, ni uko baje.”

Mbere y’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo na nyuma y’iyo ntambara ntawe u Rwanda rutagaragarije iteje ikibazo ruzakora ibishoboka byose rukabirwanya.

Perezida Kagame yavuze ko hari abirirwa bakoronga (batukana) bavuga ngo intambara iri muri Congo ari iy’u Rwanda kandi ko ishyigikiwe n’u Rwanda byagera kuri FDLR bakabivuga bongorera.

Ati: “Bavuga AFC/M23 bakagaragaza ko bashyigikiwe n’u Rwanda ariko bagera ku nterahamwe ntibavuge ko zishyigikiwe na Leta ya Congo.

Bararangiza bakadufatira ibihano, barabanje bishyira hamwe ngo barwanye u Rwanda ariko ibyo byagiye ku ruhande kuko turashaka kubana neza n’abo babiri mvuze.”

U Bubiligi bwakolonije ibihugu bitatu ariko bujya i Kinshansa bugatunga urutoki u Rwanda bukavuga ko baza kurufatira ibihano kandi ko bazabwira Isi yose kubikorera ku Rwanda.

Ati: “Ariko se wowe nta soni ugira? aho isoni zikwiye gutangirira guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda, u Rwanda uko rungana, uko twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose, ibyo ntibikwiye gutera isoni, baturetse ko turi aho dushaka kwirwanaho, tugiye kuzira ko tungana na bo.”

Akomeza agira ati: “Baduhereye kera na mbere yaho y’intambara cyangwa igitangira, tukabiyama, tukareba hirya. […] babanza kwanga ambasaderi wacu, ngo hari uko atakoranye neza na Congo, mu kanya bati ntabwo tubemerera ko mukora mutya, Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana yashinze Abanyarwanda abangaba? Turaza kubibutsa neza ko atariko bimeze.

Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane turaza guhangana na bo, ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma badukoronga, aba batunanira, hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa bakaduha amahoro, ndabivuga mbateguza ariko namwe mbateguza Abanyarwanda.

Muri iyi myaka tumaze turashaka kuba Abanyarwanda ntidushaka kuba Ababiligi, abo bitarajyamo, Abanyarwanda bitarajyamo ko bakwiriye kuba bo ko dukwiriye kuba Abanyarwanda tudakwiriye kuba aba badukonije rwose tukabiyuhagira, ubu ndababwira nta kantu ndibusige.

Ni yo nzira turimo, dukwiye kuba twe, tukabana n’abantu tukikorera ibyo tugomba gukora rwose ni ko mbyumva sinzi niba hari ubyumva ukundi, Abanyarwanda tugashyira hamwe, tukumva inzira yacu itwubaka, ibitekerezo bitandukanye bikajya hamwe hanyuma tugahangana n’abashaka gusenya igihugu cyacu.”

Kubohora u Rwanda byavunnye abantu ndetse abandi batanze ubuzima, Abanyarwanda batanze ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kibe uko kimeze.

Yateguje Abanyarwanda gufunga umukandara

Nyuma y’aho hari ibihugu bitangaje ko bihagaritse inkunga byageneraga u Rwanda, Umukuru w’igihugu yateguje Abanyarwanda gufunga umukandara kugira ngo bashobore guharanira ukuri kwabo.

Ati: “Twebwe Abanyarwanda twitegure gufunga umukandara, si ugufunga umukandara gusa ahubwo ni uguharanira ukuri kwacu, dufite inyota yo kurwanira… sinzi ko ubushake ari bwo bwabura rwose ntibikatubeho….

Ubu buracya twapfuye kubera ibihano? N’abateza ikibazo barasaba ibihano, utekereza iki kuri ibi bihano, ariko Ababiligi batubwiye ko hari ikintu, ngo tugiye gufata icyemezo kubera ko hari uwabikubwiye.

Nabwo iyo ubabwiye, ntibagusobanurira ngo nkore iki mutaduha ibyo bihano, ngo irengagize izi nterahamwe zakwiciye abantu…

Abanyarwanda nashakaga kubabwira ibyo, buri wese arivugira ibyo ashatse, twe dukomeze inzira yo kwikorera, ntawe dushotora, ntawe twanduranyaho ariko iyo umuntu ashaka kukwica ubigenza ute? ibyo byo ntabyo ndimo mu mbabarire munyumve, nunkubita mu musaya umwe nugira amahirwe urasigara ari muzima, iyo ni yo dini yanjye.”

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 16, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE