Nta byiciro byihariye ku bazitabira igitaramo ‘Siga Sigasira’

Umusizi Rumaga avuga ko nta byiciro byihariye bashyizeho ku bazitabira igitaramo ‘Siga Sigasira’, kuko basanze nta mpamvu yo kubasumbanya.
Ni igitaramo uyu musizi arimo gutegura afatanyije n’itsinda ry’Ibyanzu biswe Intore, kuko batifuje kubashyira mu byiciro nk’uko bisanzwe bigenda mu bindi bitaramo.
Aganira n’Imvaho Nshya, Rumaga yatangaje ko mu rwego rwo guha agaciro abazitabira igitaramo cyabo, birinze gushyiraho ibyiciro byabagura amatike, ahubwo bose babita Intore kuko ari ab’ingenzi.
Ati: “Itike yacu nta VIP, Regular cyangwa ibindi bose bari mu cyiciro twise “Intore” kubera ko hazaza uwatojwe cyangwa uwifuza gutozwa, kubera ko dushaka kuba mu gitaramo cy’intore, waza utariyo turayikugira waza uriyo ukomerezaho.”
Yongeyeho ati: “[..]Twifuza gukora ibintu byiza ariko bishya byunganira ibisanzwe, ni gute dushobora guha abantu ibyiciro ubwo habayemo VIP haba hari n’ikinyuranyo cyayo, kandi umuntu wafashe ibihumbi bitanu, icumi cyangwa 15, akaza kukureba ibyo ubwabyo ni ubutore, uwo muntu yakabaye yitwa intore cyangwa imfura.”
Uyu musizi avuga ko mu bazitabira igitaramo cyabo nta numwe usumba undi cyeretse uzaba yifuza kurenza amafaranga yasabwe, kuko nabyo babyemera, kubera ko hari icyiciro cy’abifuza gutera inkunga.
Aba basizi barimo kwitegura igitaramo bafite muri uku kwezi, bavuga ko bafite intego yo kugarura umuryango wumvikana ufite intego imwe n’icyerekezo kimwe bifashishije uburyo bwo gusigasira Ubunyarwanda binyuze mu busizi.
Biteganyijwe ko igitaramo “Siga Sigasira” kizaba tariki 31 Mutarama 2024, muri Kigali Exhbition Village ahazwi nka Camp Kigali, ibyo bavuga ko ari gahunda bafite yo kujya bakora ibitaramo nk’ibyo biba buri mezi atatu.

Ntawuhiganayo 3 says:
Mutarama 26, 2025 at 11:15 pmNange ndi umusizi ko nifuza kuzifatanya namwe byansaba iki kandi mfite nabana ntoza ubusizi nubuvanganzo kandi babirimo neza murakoze