Nta bwenge bwaba mu guheza abagore bagize 52% by’abaturage- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubona umusaruro wo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Rwanda, aho abagore bahawe ijambo mu nzego zose bitandukanye n’uko byari bimeze mbere y’imyaka 30 ishize.
Yavuze ko bidasaba ubwenge bwinshi kumva agaciro k’abagore mu iterambere ry’Igihugu, mu gihe bagize hafi 52% by’abaturage bagera kuri miliyoni 14 batuye mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, mu kiganiro cyayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Milken Institute Richard Ditizio cyabereye muri Singapore ahateraniye inama ya 11 y’Aziya.
Perezida Kagame na Ditizio bagarutse kuri gahunda y’u Rwanda yo kubaka igihugu gikomeye, gihereye ku kubaka ubukungu bw’imbere burajegajega bwubakiye ku guhanga ibishya, kikagera ku masoko mpuzamahanga no kubyaza umusaruro umubano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Abajijwe impamvu u Rwanda rwiyemeje kwimakaza uburinganire bw’abagire n’abagabo n’umusaruro byatanze, Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro Abanyarwanda babanje gushyira mu gaciro bigaragara ko abaturage bose bafite uburenganzira bungana hatitawe ku gitsina cyabo cyangwa amateka, cyane ko gucamo abantu ibice biganisha ahantu hatari heza u Rwanda tuzi ingaruga zabyo.
Yagize ati: “Uko ni ko tubireba, haba mu burezi, byaba ari ibintu byo kugera ku byo abantu bifuza kugeraho, tureba buri umwe wese. Ntitureba ku gitsina cyangwa amateka ayo ari yo yose ashobora kurema amacakubiri.Twagize amacakubiri mu buryo buhagije mu mateka yacu, twigiyeho amasomo adufasha guharanira guhuriza abaturage bacu hamwe hatitawe ku mateka yabo cyangwa igitsina, aho ni ho biva.”
Yakomeje avuga ko uyu munsi abagore bo mu Rwanda batanga umusanzu ntagereranywa mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nzego zitandukanye z’imirimo, ubuyobozi ndetse no gusigasira umuryango.
Yakomeje agira ati: “Abagore bo mu Rwanda, uyu munsi babona uburezi nk’uko n’abagabo babubona ariko si ko byari bimeze kera. Nanone kandi twabonye umusaruro wabyo ndetse abaturage bacu bagizwe na 52% b’igitsina gore. Sinumva uko umuntu uwo ari we wese, yaba ari umunyabwenge, uko yaheza hejuru ya 52% by’abaturage. Ibyo ntibisaba ubwenge buhambaye kubyumva.”
Perezida Kagame yavuze ko kunga ubumwe ari amwe mu mahitamo Abanyarwanda bafashe ashyigikiwe no kubaka imiyoborere ihamye, irwanya akarengane na ruswa yivuye inyuma.

Yavuze ko ingamza zo kurwanya ruswa mu buryo bwihanukiriye zafashwe nyuma yo kubona ko ko imitungo yakabaye ijya mu buzima, mu mutekano w’ibiribwa, mu burezi n’ahandi isoreza mu mifuka y’abantu bakeya.
Ati: “Twashyizeho ingamba zituma umuntu wabyijanditsemo yumva ko atari ikintu cyiza cyo kwishoramo, by’umwihariko igihe wafashwe. Ni ubutabera, ni uburenganzira kandi bitanga inyungu kuri buri wese.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe 74% by’abaturage b’u Rwanda ari abafite imyaka iri munsi ya 35, hashyizweho ingamba zo gutoza urwo rubyiruko kugenda bafata izo nshingano zishingiye ku miyoborere myiza.
Yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bagere ku ntsinzi mu iterambere basabwaga kugira amahitamo ya Politiki yahereye ku gushishikariza buri wese kumva impamvu amwe muri ayo mahitamo ari yo akwiriye kwimakazwa.
Muri Singapore, Perezida Kagame yitabiriye Inama ngarukamwaka ya 11 y’Aziya, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibitekerezo bizana impinduka: Ibikorwa bifite intego”.
Ni umwanya w’abayogozi ba za Guverinoma ab’ubucuruzi, abakora mu rwego rw’imari, ubuzima, ikoranabuhanga, n’abafite ibikorwa by’ubugiraneza, yo kurebera hamwe uko babyaza umusaruro amahirwe ahari bafatanyije.
Intego bahuriyeho ni iyo kurushaho kunoza urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, kwimakaza imikorere irambye, kongera imikorere ndetse no kongera ishoramari rihindura ubuzima bw’abaturage n’ubw’umubumbe.
Inama y’Aziya ni urubuga rwihariye aho ba rwiyemezamirimo bakomeye bashobora guhura n’abantu bafite ubuhanga, guhanga ibishya, n’ubushake bwo kuzana impinduka mu buzima, imari, ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubugiraneza na sosiyete.
Mu ruzinduko rwe muri Singapole, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakirwa ku meza na Minisitiri Mukuru Lee Hsien Loong, hakazakurikiraho guhura na Perezida Tharman Shanmugaratnam ndetse na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari Lawrence Wong.






