NST2 izarangira u Rwanda rukubye 2 ingano y’amazi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2), yatangiye mu mwaka 2024 kugeza mu mwaka wa 2029, izarangira u Rwanda rukubye kabiri ingano y’amazi rukoresha ku munsi akava kuri metero kibe 343 000, akagera ku 668 000.

Iyi Minisiteri kandi yijeje ko muri iyo gahunda ingo nshya miliyoni imwe zizagezwamo amazi meza.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, mu kiganiro yahaye Abadepite bagize Komosiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), cyibanze ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2024/2025, n’imbanzirizamushinga y’iya 2025/26.

Minisitiri Dr. Gasore Jimmy yamenyesheje ko mu bijyanye n’amazi isuku n’isukura mu mwaka wa 2023/24 warangiye hatanzwe amazi angana na metero kibe 343 000 z’amazi ku munsi.

Agaragaza ko uyu mwaka wa 2024/2025, uzarangira hatanzwe metero kibe nshya ibihumbi 25 ku munsi, kandi hari n’indi mishinga izageza u Rwanda kuri metero kibe z’amazi ibihumbi 188 ku munsi muri uwo mwaka.

Yagize ati: “Gahunda ya NST2 izarangira dukubye kabiri ingano y’amazi dufite uyu munsi, kuko tuzaba dufite metero kibe z’amazi ibihumbi 688 ku munsi.”

Yakomeje agaragaza ko magingo aya abantu mu Rwanda bafite amazi meza mu ngo zabo bari kuri 18%, bikaba biteganywa ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26 ingo nshya ibihumbi 500 zizaba zabonye amazi meza.

Dr Gasore ati: “Muri NST2 intego no ukuzageza amazi mu ngo nshya miliyoni imwe.”

MININFRA igaragaza ko 2023/24 hasanwe imiyoboro y’amazi ibihumbi 35, aho mu mwaka wa 2025/26 biteganyijwe ko uzarangira hakozwe ibilometero bishya 665 by’imiyoboro y’amazi mishya, hakanasanwa imiyoboro 162 yo mu bice byo cyaro yangiritse idakora kugeza ubu.

Minisitiri Dr. Gasore yemereye Abadepite ko gahunda ya NST2 izarangira u Rwanda rufite ibilometero by’amazi 4 600, ndetse n’imiyoboro 432 y’amazi idakora, izaba yarasanwe ikora neza.

Minisitiri Dr Gasore Jimmy yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu kongera amazi meza agezwa ku baturage
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE