Nshuti Innocent yabonye ikipe nshya muri Azerbaijan

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yamaze gusinyira Sabail Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan avuye muri One Knoxville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025, Sabail Football Club yemeje ko yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’amezi atandatu azarangira n’umwaka w’imikino wa 2024/ 2025.

Mu kwezi k’Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (US League One) yarangiye mu Ugushyingo, aho Nshuti ari mu bafashije One Knoxville gusoreza ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Muri shampiyona ya Azerbaijan Sabail Football Club iri ku mwanya wa nyuma mu makipe 10 n’amanota 9 n’umwenda w’ibitego 14.

Nshuti Innocent abaye Umunyarwanda wa kabiri ugiye gukina muri shampiyona yo muri Azerbaijan nyuma ya Myugariro Mutsinzi Ange ukinira Zira FK kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 30.

Ni ku nshuro ya gatatu Nshuti agiye gukinira ikipe yo hanze y’u Rwanda, kuko mu 2018 na bwo yanyuze muri Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia, akayivamo asubira muri APR FC yongeye kumutanga muri One Knoxville.

Biteganyijwe ko umukino we wa mbere muri iyi kipe nshya azawukina tariki 18 Mutarama 2025 ikipe ye ikina Sumqayit FK mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona .

Nshuti Innocent yarekeje muri Sabail Football Club yo muri Azerbaijan
Nshuti Innocent aheruka gutandukana na One Knoxville kubera kubura uhagije wo gukina
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 7, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Sifa says:
Mutarama 8, 2025 at 1:30 pm

Uzahirwe mwana wacu, ufite indangagaciro nazakirazira ugenderaho zituma ukomeza gutera intambwe nziza tukurinyuma

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE