Nshimiye ‘wakoreye Jenoside muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda’ yafatiwe muri Amerika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 y’amavuko, unazwi ku mazina ya Eric Tabaro Nshimiyimana, akaba yari umunyeshuri wigaga ubuganga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) ari mu maboko y’ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare by’umwihariko muri iyo Kaminuza.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’aho bigaragaye ko yahishe amakuru y’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, akaza no kubeshya ubutabera n’izindi nzego z’abinjira n’abasohoka agamije kwibera mu ijuru rito muri Amerika.

Ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe, ni bwo Nshimiye yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho kugeza n’aho inzego zishinzwe iperereza ziyiziye mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Ubugenzacyaha cya Ohio.

Abagenzacyaha bakusanyije ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Nshimiye yari umwe mu bagize umutwe w’Interahamwe wijanditse mu bwicanyi ndengakamere bw’Abatutsi, gufata ku ngufu Abatutsikazi n’ibindi.

Banzuye ko Nshimiye amaze imyaka yose yibera muri Amerika nk’umuturage wizewe wamaze no kubaka ubuzima n’izina mu bwenjenyeri, kandi ari umujenosideri kabuhariwe.

Amakuru y’ibanze yamenyekanye ndetse anafitiwe gihamya, agaragaza ko Nshimiye yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside aho we yiyiciye Abatutsi akoresheje umupanga n’ubuhiri buriho imisumari [bwitwaga “Ntampongano  y’umwanzi”].

Bivugwa ko Nshimiye ubwe ari mu bantu bahigaga Abatutsi aho bihishe kugira ngo bicwe, kandi ngo hari abo yagiye yiyicira ubwe. Urugero rutangwa ni ubwicanyi yakoreye umwana w’umuhungu w’imyaka 14 yishe atemesheje umupanga akamukubita n’ubuhiri nyuma yo gufata ku ngufu no kwica nyina.

Nshimiye wari umunyeshuri wiga ubuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), yahigaga ndetse akanaranga aho Abatutsi babaga bihishe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), cyane ko yari umunyeshuri wari ufite uburenganzira no ku imenyerezamwuga.

Abatangabuhamya bavuze ko Nshimiye ari n’umwe mu babaga bari kuri bariyeri agatoranya Abatutsi yitwaje ubuhiri buriho imisumari n’umupanga, rimwe na rimwe anafite gerenade.

Inyandiko zirimo n’amakuru y’ibishushanyo by’abatangabuhamya bazi ibya Nshimiye, zigaragaza ko we ubwe yikoreye ubwo bwicanyi nk’umwe mu banyeshuri bigaga ‘I Ruhande’ bijanditse bikomeye muri Jenoside.

Abo batangabuhamya kandi bagiye banavuga uburyo Nshimiye, ari kumwe n’irindi tsinda ry’Interahamwe, bagotse Abatutsi babarirwa hagati ya 25 na 30 bari bihishe mu ishyamba rizengurutse Kaminuza ryitwa “Arboretum” barabica ndetse n’imibiri yabo bayitwikira aho.

Undi mu batangabuhamya bakoranye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye abagenzacyaha ba Ohio ko Nshimiye yahaye amabwiriza Interahamwe bari kumwe yo gufata ku ngufu no kwica abakobwa b’Abatutsikazi bari abanyeshuri muri UNR.

Nyuma yo kubaha ayo mabwiriza bivugwa ko Nshimiye we yahise abavamo, agaruka nyuma agenzura neza niba abo bakobwa bari bakiri bazima. Ahageze yatoranyije umukobwa umwe aramwiyicira maze ategeka Interahamwe kwica n’abandi.

Bivugwa ko Nshimiye yishe uwo mukobwa amukubise ubuhiri mu mutwe, amaze kugwa hai amucocesha umupanga.

Umutangabuhamya ashushanyiriza abagenzacyaha b’Amerika ibikoresho Nshimiye yakoresheje muri Jenoside

Uwo mutangabuhamya yanatanze ubuhamya bw’uburyo Nshimiye yafashe Umututsi wadoderaga abadogiteri amataburiya y’akazi ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), akamunyuruza, akagaruka yigamba ko yamwishe ndetse anagaragaza ubuhiri bujojoba amaraso yakoresheje.

Ikinyoma cyamutuje muri Amerika kinamubeshaho imyaka myinshi

Bivugwa ko Nshimiye yahunze u Rwanda mu mwaka wa 1994, anyura muri Kenya ariko amakuru yo kugera muri Amerika mu mwaka wakurikiyeho yari ibinyoma bisa.

Kugeza mu 1995 yabarizwaga i Nairobi, ariko ubwo yasabaga ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko Interahamwe ari zo zishe ababyeyi be kandi ngo na we zaramuhigaga zishaka kumwica.

Icyo gihe yanditse aho akomoka hatariho, amatariki y’igihe yabaye mu Rwnada atari yo ndetse ahakana ko atigeze abarizwa mu mutwe uwo ari wo wose cyangwa umuryango wa politiki mbere y’uko asaba ubuhungiro.

Yakomeje kubeshya ubwo yabazwaga mu magambo ku biro by’Amerika bishinzwe Abinjita n’Abasohoka by’Amerika i Nairobi, avuga ko atigeze agira uruhare urwo ari rwo rwose mu kwica cyangwa gukomeretsa abantu kuva muri Mata 1994, kandi ko atigeze ashishikariza abandi kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Nshimiye yaje kwemererwa ubuhungiro muri Amerika mu kwezi k’Ukuboza 1995 ndetse bamuha n’uruhushya rwo kuhakorera, asohorera muri New York ariko nyuma aza gukomereza muri Leta ya Ohio.

Yabaye umuturage wemewe w’Amerika mu 1998 akomeza kubeshya nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zagiye zikorwa, maze ahabwa ubwenegihugu mu mwaka wa 2003.

Muri Ohio yatangiye kubaka ubuzima, asoza amasomo muri Kaminuza ya Dayton, abona akazi k’imyaka ibiri muri Dayton Power & Light mbere yo kubona akazi muri Goodyear nk’umwenjenyeri mu by’amashanyarazi aho yaje no kuba Umuyobozi Mukuru w’icyo Kigo.

We n’umugore we baguze inzu yabo ya mbere mu mwaka wa 2003 aho barereye abahungu babo babiri n’abakobwa babiri. Abo bana babo bize mu mashuuri yo mu Mujyi wa North Canton kandi Nshimiye yajyaga atumira abaturanyi be mu birori byo kwishimira intsinzi y’abana be.

Umwe mu baturanyi be ugendera mu kagare yabwiye itangazamakuru uburyo Nshimiye yagiraga urugwiro cyane mu myaka bamaranye.

Ati: “Yarunamaga akamfasha. Nifuza ko abaturanyi banjye bose bamera nka we… Mwizera mbere y’uko nizera abandi benshi mpurira na bo muri karitsiye.”

Uretse ibyo yibeshyeye ubwe, Nshimiye anavugwaho kuba yarabeshye mu nyandiko mvugo yakoreye mu rubanza rw’inshuti ye biganye yitwa Jean Leonard Teganya mu mwaka wa 2019.

Muri iryo buranisha ryabereye i Boston, bivugwa ko Nshimiye na bwo yabeshye kugira ngo uruhare yagize mu bwicanyi rudatahukira aho.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Nshimiye na Teganya bombi biga mu ishuri rimwe, kandi ngo bari abarwanashyaka b’akadasohoka b’Ishyaka MRND ryari ku butegetsi n’abanyamuryango b’Interahamwe.

Mu 2017, ni bwo Teganya yashinjwe gushaka inyungu z’ubwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahisha uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’aho Nshimiye yitabajwe nk’umutangabuhamya, yemeza ko yaba Teganya cyangwa we nta n’umwe wigeze agira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu 2019 Teganya akatirwa imyaka umunani y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bijyanye no kubeshya ibiro by’abinjira n’abasohoka ndetse n’ibindi bitatu bijyanye no kubeshya ubutabera.

Biteganywa ko Nshimiye azitaba Urukiko Rwigenga rwa Boston, ndetse ibyaha akurikiranyweho nibimuhama bishobora gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’ibihumbi amagana by’amadolari y’ihazabu.

Umutangabuhamya wabanye na Nshimiye agaragaza aho biciye Abatutsi muri Arboretum
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE