Nsengiyumva Richard yatorewe kuyobora Musanze FC

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Nsengiyumva Richard yatorewe kuyobora Musanze FC mu myaka itanu iri imbere.

Yatorewe mu Nteko Rusange y’iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025 yitabirwa na Meya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien.

Uyu mugabo yahigitse Nshimiyumukiza Theobald ku bwiganze bw’amajwi 72 muri 161 y’abari bemerewe gutora barimo abakozi b’Akarere, abayobozi b’Imirenge n’Utugari ndetse n’abandi bashyize umukono ku mategeko shingiro ya Musanze FC.

Nsengiyumva yasimbuye Tuyishimire Placide ‘Trump’weguye kuri izo nshingano muri Gicurasi 2025 hamwe na Visi Perezida wa mbere Rwamuhizi Innocent.

Asanzwe ari Umucuruzi wa Mobile Money mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse aba muri Virunga Group ya se.

Nsengiyumva Richard yatorewe kuyobora Musanze FC mu myaka itanu iri imbere
Tuyishimire Placide ‘Trump’ wayoboraga Musanze FC kuva mu 2015 na we yari yitabiriye
Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ari mu bitabiriye Inteko rusange yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 23, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE