Nsengiyumva Claudien yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, Nsengiyumva Claudien ni we watorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, ahiga gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira iterambere ry’umuturage.

Nyuma yo gutorwa yashimiye abamugiriye icyizere bose, aboneraho kuvuga ko imbaraga ze nyinshi agiye kuzishyira mu buhinzi n’ubworozi kubera ko Akarere ayoboye ari agace kera cyane kubera ubutaka bwiza buharangwa hakaba n’ikirere cyiza.

Yagize ati: “Tuzakomeza gushishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’ishoramari kugira ngo nyine bakomeze kwiteza imbere. Ikindi ni ugukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ni zo mbaraga zacu. Aha rero nanone kugira ngo bigende neza umuturage ari ku isonga mu kumutega amatwi no kumuha umwanya mu bimukorerwa”.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko Meya mushyasha utowe bamusaba gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda ariko akita no ku bikorwa by’iterambere no kwimakaza umutekano.

Ndizihiwe Robert wo mu Murenge wa Muhoza, yagize ati: “Turasaba Meya mushyashya guhangana n’ibisambo byitwikira ijoro bikambura abaturage. Ibi rero azabikemura nakuraho ariya mashyamba ari hagati y’ingo z’abaturage kuko ni ho ibisambo byihisha bikadufunga kaci. Ikindi ni uko yazadufasha akubaka imihanda yo muri karitsiye irimo ibiziba ndetse no kuba nta kaburimbo irimo, bigatuma nta matara ajya ku mihanda kubera icuraburindi ibisambo n’aho bikahadutegera”.

Mukamana Cecilie we avuga ko Meya mushya akwiye kongera ikibatsi mu matsinda y’abagore.

Yagize ati: “Nk’ubu abaye abishoboye akongerera imbaraga amatsinda y’abagore n’ibimina tukagera ku nguzanyo byoroshye. Mbese muri ya gahunda nakwita magirirane azaba  adufashije kuko kuri ubu hari abagore bagifite imbogamizi zo kugera ku nguzanyo bitewe no kutagira ubwizigame buba busabwa, ariko adufashije amatsinda akaba yaduhuza n’amabanki byaba byiza.”

Meya Nsengimana Claudien w’imyaka 43, n’abandi ba Visi Meya bamwungirije  ari bo Uwanyirigira Clarisse ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Kayiranga Theobard ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, basimbuye Ramuli Janvier na Komite ye begujwe kubera kunanirwa kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, n’iterambere ry’Akarere byari byaradindiye.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE