Novak Djokovic yemeje ko azitabira imikino Olempike

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyaseribiya Novak Djokovic ukina umukino wa Tennis yemeje ko azitabira imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa guhera tariki 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024.

Ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ni bwo nyir’ubwite yemeye gukina iyi mikino nk’uko byatangajwe na Committee Olympic yo muri Serbia.

Iyi mikino ni yo ya mbere Djokovic azaba agaragayemo nyuma yo kuva muri French Open (Roland Garros) igitaraganya kubera imvune yagize mu ivi ubwo yari ageze muri ¼.

By’umwihariko iyi mikino izakoresha ibibuga bisanzwe biberaho Roland Garros ku ya 27 Nyakanga kugeza 4 Kanama 2024.

Djokovic w’imyaka 37 azaba ari inshuro ya gatanu yitabiriye iyi mikino kuva mu 2008.

Muri izo nshuro yegukanyemo umudali wa Bronze ku nshuro ya mbere gusa izakurikiyeho ntabwo zagenze neza kuko yatsindiwe ku mukino w’umwanya wa gatatu inshuro ebyiri.

Muri Mata, uyu mugabo yatangaje ko intego y’uyu mwaka ari ukwegukana umudali wa zahabu cyane ko ari kugana ku musozo wo gukina nk’uwabigize umwuga.

Uretse Umunyaserbia, Dušan Lajović uri ku mwanya wa 50 ku Isi uzafatanya na Djokovic, iyi mikino kandi izitabirwa na Andy Murray ufite Grand Slams 3 harimo US Open na Wimbledon ebyiri ndetse na Rafael Nadal usanzwe afite izina ri komeye mu mukino wa tenisi.

Novak Djokovic yemeje ko azitabira imikino Olympike uyu mwaka
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE