Amb. Nkubito Bakuramutsa yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Korea

Nkubito Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Korea, Yoon Suk Yeol, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi mushya muri Korea.
Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.
Ambasade y’u Rwanda muri Korea ibinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Ambasaderi Nkubito yatanze intashyo za Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda, anakomoza ku mubano w’ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963.
Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu mwaka wa 2020 nabwo Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.
Koreya y’Epfo n’u Rwanda uretse kuba ari ibihugu bifitanye umubano mwiza, ni ibihugu bifite amateka yenda gusa kandi bihuje intego yo guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.
By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu.
Koreya ni igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, igira gahunda zo gutera ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.
KAYITARE JEAN PAUL