Njyewe yanyoboye neza –Cyusa Ibrahim asobanura impamvu y’igitaramo cye

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu njyana gakondo avuga ko imiyoborere ya Perezida Kagame yamuteye gukora igitaramo akakitirira izina ry’indirimbo yamuhimbiye.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru hagamijwe kurushaho gutanga amakuru ku bijyanye n’igitaramo Migabo live Concert giteganyijwe tariki 8
Kamena 2024.
Asobanura impamvu nyamukuru y’igitaramo Migabo live Concert yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Cyusa avuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo kumushimira no kumutura iterambere rye yagezeho.
Ati: “Migabo ni indirimbo nahimbye nyihimbira Umukuru w’Igihugu, Intore izirusha intambwe, impamvu nacyise Migabo Live concert nkanagishyira ku itariki 8 Kamena 2024, ni uko hazaba habura iminsi mike tukagwa mu nka (Mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite).”
Yongeraho ati “Ni umusanzu wanjye wo gushima nk’umuntu muri iyi myaka 30 ishize, cyane ko njyewe yanyoboye neza, nishyuriwe n’Igihugu kuva mu mashuri yisumbuye kugeza nsoje Kaminuza, nagombaga kumwitura Nkamuhimbira indirimbo nkanakora igitaramo cyo kumushimira ni yo mpamvu igitaramo nacyise ririya zina.”
Cyusa avuga ko gutegura igitaramo cye wenyine yabigiriwemo inama na Muyoboke Alex umenyerewe cyane nk’umujyanama w’Abahanzi batandukanye.

Ati: “Ndashimira cyane Muyoboke ni we wambwiye ati Cyusa dukore igitaramo, atuma nanjye nkanguka ndavuga nti ariko wa mugani igihe kirageze ko nkora igitaramo cyanjye, ndashimira Fiacre turahorana cyane, atari bo sinari kubasha gukora igitaramo, sinari kubasha kwaguka bigeze aha iyo bombi batamba hafi.”
Chriss Neat wongewe mu bafasha Cyusa gususurutsa abazitabira igitaramo, avuga ko kuri we gutarama muri Migabo live concert ari amahirwe akomeye.
Ati: “Ndumva nishimye cyane kuba ndi mu bazafasha Cyusa mu gususurutsa abazitabira igitaramo, ni amahirwe akomeye kandi ndi mu bazatuma kiba cyiza cyane twese uko turi ndahamya ko tuzatuma kiba cyiza cyane.”
Cyusa avuga ko gutegura igitaramo cye wenyine yabigiriwemo inama na Muyoboke Alex umenyerewe cyane nk’umujyanama w’abahanzi batandukanye.
Ni igitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024, kikazabera muri Camp Kigali.
Uretse Cyusa hazaba harimo n’abandi barimo Inganzo ngari, Ruti Joel, Mariya Yohana ndetse na Chriss neat wongewemo.

