“Niwowe, ni woweI”- Ibihumbi by’Abanyarwanda mu Irahira rya Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bateraniye muri Sitade Amahoro, aho biteguye gukurkirana indahiro ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame bitoreye n’amajwi 99.18% mu matora yabaye muri Nyakanga 2024.

Sitade yakubise iruzura, buri Karere k’u Rwanda karahagarariwe, aho bagaragiwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga n’andi matsinda ahagrariye ibihugu bitandukanye.

Muri ibi birori byari bitegerezanyijwe amatsiko menshi, Perezida Kagame akigera kuri Sitade Amahoro bose bateye hejuru bavuga bati: “Ni wowe, ni wowe…” Abandi mu ndirimbo yabaye ikimenyabose, bati: “Ndandambara yandera ubwoba,… iyarinze Kagame izandinda, ndandmbara yandera ubwoba.”

Ibi birori bikurikiwe n’ibihumbi byinshi by’abantu baherereye mu bice binyuranye by’Isi, aho abantu batandukanye babikurikiranira ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Mukuralinda Alain Bernard, yavuze ko ari ishema ku Banyarwanda kandi bikaba n’ikimenyetso kigaragaza uburyo abaturage bakomeje kugira mu kwihitiramo Umuyobozi ubabereye.

Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuri uyu munsi mugiye kurahirira imbere y’Abanyarwanda bongeye kubagirira icyizere babahundagazaho amajwi ngo mwongere mutuyobore muri iyi myaka itanu iri imbere, ndetse mukaba munarahirira imbere y’inshuti z’u Rwanda, ni ishema kuri twe Abanyarwanda kuba twarabitoreye kuko bigaragaza intambwe tumaze gutera mu kwihitiramo abatuyobora dushingiye ku itegeko ry’u Rwanda na ryo twitoreye.”

Kubera uburyo ibi birori byari bitegerezanyijwe amatsiko, abaturage batangiye kugera kuri Sitade Amahoro guhera mu masaha y’umuseke ushyira kuri iki Cyumweru nyuma yo guhabwa ikaze.

Basusurukijwe n’abahanzi batandukanye mbere kuva mu masaha ya mugitondo kugeza ahagana saa cyenda ubwo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma batangiraga kwinjira muri Sitade.

Abo bahanzi barimo Senderi, King James, Ariel Wayz, Bwiza n’abandi.

Mu bitabiriye kandi harimo abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga, inzego z’umutekano

Abakuru b’Ibihugu bitezwe muri uwo muhango ni 22, ba Visi Perezida 4, ba Minisitiri b’Intebe babiri, ba {Perezida b’Inteko Zishinga Amategeko Babiri, n’abakuru b’Imiryngo Mpuzamahanga batanu.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Nteziryayo, ari we wakira indahiro ya Perezida. Namara kurahira, Perezida Kagame arageza ijambo ku bamukurikiye mu Rwanda no ku Isi yose.

Nyuma yo kurahira Perezida Kagame araza gushyikirizwa ibirango by’Igihugu  birimo kopi y’Itegeko Nshinga, Ibendera ry’igihugu ndetse n’Ikirangantego.

Muri ibyo birori Perezida Kagame aranashyikirizwa ingabo n’inkota bihagarariye ingabo z’Igihugu ashyikirizwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen. Mubarakh Muganga.

Kurikira Umuhango imbonankubone

https://www.youtube.com/live/Yi1_xmD2OuU

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE