NISR yatangiye ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima by’abaturage

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarururishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima muri uku kwezi kwa 6, batangiye ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS).
NISR ikangurira abaturage kwakirana urugwiro abakarani b’ibarura bayo muri iryo kusanyamakuru.
NISR ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2025, yagize iti: “Mubakirane yombi, mubaganirize kuko amakuru mutanga ni yo azafasha kumenya bimwe mu bipimo nk’igwingira uko rihagaze, uburumbuke, ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro n’ibindi bijyanye n’ubuzima.”
Mu bushakashatasi buheruka bwa DHS, bwasohotse mu 2020 bwagaragaje ko 86% by’abagabo na 85% by’abagore bose bafite hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49 bazi gusoma, kwandika, kubara no gusobanukirwa.
Bwagaragaje ko mu ngo zikize cyangwa zifashije batunze ubwishingizi bwo kwivuza ku kigero cya 91% na 92% mu gihe ingo zikennye cyane abagabo n’abagore bafite ubwishingizi bwo kwivuza ari 67 % na 63%.
Ubwo bushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwagaragaje kandi ko abagore bakoresheje murandasi cyangwa Interineti mu mwaka wabanjirije ubwo bushakashatsi bari 12% mu gihe abagabo bayikoresheje bari 23%.
Bwagaragaje ko kandi umugore w’umuturarwanda abyara imbyaro zihwanye n’abana 4 n’igice kimwe. (Icyitonderwa: Igice 1 ntibisobanura ko habaho umwana w’igice, ahubwo gifite ibisobanuro mu ibarurishamibare).
Mu Rwanda, Intara y’Iburengerazuba ni yo ifite uburumbuke buri hejuru (4.5) na ho Umujyi wa Kigali ukagira uburumbuke bwo hasi ugereranyije n’ahandi (3.6).
Mu bindi, ubwo bushakashatsi bwagaragaje abagore bo mu Rwanda batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite imyaka 20.7 muri rusange, bagakora ishyingirwa rya mbere ku myaka 22.8.
Muri ubu bushakashatsi, abagore 51% n’abagabo 52% bose bashyingiwe batangaje ko nta wundi mwana bifuza. Ariko kandi, bwagaragaje ko abakobwa/abagore bangana na 5% bari batangiye ibyo gutwita no kubyara bafite hagati y’imyaka 15 na 19.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 64% by’abagore bashatse mu Rwanda bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, 58% bakoresha uburyo bugezweho naho 6% bagakoresha uburyo bwa gakondo.
Intara y’Iburengerazuba ni yo yagaragaje ibipimo byo hasi mu buryo bwo kuboneza urubyaro (54%) mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yari ifite ibipimo biri hejuru (65%).
Uburyo bugezweho bukoreshwa ubwo ari bwo bwose bwagiye bwiyongera buva kuri 13% mu 1992 bugera kuri 58% mu mwaka wa 2020, mu gihe uburyo gakondo bwagiye bugabanyuka buhoro buhoro cyangwa bukaguma uko bwahoze (8% mu 1992, bugera kuri 6% mu mwaka wa 2010, 2015 na 2020).
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwagaragaje ko 93% by’abagore babyariye kwa muganga, cyangwa mu ivuriro, 91% mu mavuriro ya Leta na 2% mu mavuriro yigenga.
Abagore 5% babyariye mu rugo, na ho 2% babyarira ahandi hantu. Mu mijyi ni bo bitabira cyane kubyarira kwa muganga.
Mu Rwanda, byagaragaye ko abana 33% bagwingiye bya burundu. Ibindi bice by’imirire mibi na byo byaragaragajwe ariko byo nibura witaye ku mirire bishobora guhinduka mu buryo bworoshye, naho abana 6% bafite umubyibuho ukabije.
Igwingira ry’abana ryiganje cyane mu Ntara y’Amajyaruguru riri kuri 41%) rikaba rike mu Mujyi wa Kigali riri kuri 21%.