NISR yagaragaje impamvu zimwe zituma ingo zimuka

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje impamvu zimwe na zimwe zituma ingo zimuka zikajya mu yindi nzu, aho mu 2017-2024 kubaka cyangwa kugura inzu byazamutseho 0,2%,kuko byavuye kuri 26,1% bikagera kuri 26,3%.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje impamvu z’ingenzi ingo zimuka mu nzu (aho zabaga) mu Rwanda, harimo abubaka cyangwa abagura inzu, kujya mu nzu zirusha ubwiza izo bari basanzwemo n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) bugaragaza ko mu 2017, kubaka cyangwa kugura inzu ye bwite byari kuri 26,1% bigera kuri 26,3% mu 2024.

Mu 2017, hari abimutse bajya mu nzu nziza kurushaho byari kuri 29% naho mu 2024 bigera kuri 26,0%

Ku bijyanye n’igiciro cy’ubukode, bwavuye ku 9.1% mu 2017 bigera ku 10.4% mu 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko abantu bimuka bahungishwa ibiza  byavuye kuri 1.5% bigera kuri 3.3% naho Politiki yo gutuza abantu yari kuri 6.9% igera kuri 3.1% mu 2024.

Kwimuka biterwa n’impamvu zitandukanye
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE