Nince Henry yasabye abahanzi kureka ibitaramo bagakora imiziki

Umwe mu banditsi beza b’indirimbo muri Uganda Nince Henry, yasabye abahanzi b’abanyabigwi muri Uganda guhagarika gukora ibitaramo bitiriye igihe bamaze mu muziki, bagakora imiziki.
Uyu mwanditsi avuga ko hashize imyaka igera kuri itatu muri Uganda habaho ibitaramo nk’ibyo kandi nta gihangano na kimwe gishya baba bahimbiye abakunzi b’umuziki wabo, abasaba kwita cyane ku gukora indirimbo nshya.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, avuga ko hari abahanzi ubwabo barangiza umuziki wabo.
Yagize ati: “Mu myaka itatu ishize, twabonye ubwiyongere bw’ibitaramo byo kwizihiza imyaka abahanzi bamaze mu muziki, bikabera ahantu hatandukanye muri Uganda barimo, Messach Semakula, Ronald Mayinja, Juliana Kanyomozi, Iryn Namakula, bakora ibitaramo bitabaye ngombwa ko bagira umuziki mushya.
Yongeraho ati: “Igitaramo gishingiye ku hahise hawe gihita gihagarika umwuga wawe! Niba udafite aho uhurira no kuba ufite indirimbo zicurangwa, andika indirimbo, jya muri studio ukore umuziki, hanyuma ubone kugira icyo uvuga, naho ubundi ibi bitaramo birabafasha kuzima.”
Nince Henry yabwiye abahanzi batandukanye ko urukundo abafana bakunda ibitaramo byabo ari ikimenyetso cy’uko bakunda ibihangano byabo, bityo bakwiye guha agaciro urwo rukundo.
Hari ibitaramo by’abahanzi byo kwizihiza imyaka bamaze mu muziki bitandukanye biteganyijwe muri uyu mwaka, birimo icya Ragga Dee yise 37 years of experience kizaba tariki 25 Mutarama 2025, icy’umuhanzi Naava Gray n’ibindi.
Ragga Dee azwi mu ndirimbo nka Oyagala cash, Mbawe, Ndigida n’izindi, mu gihe Naava Gray azwi mu zirimo Alib’omu, Ninga Omuloge, Nteredde n’izindi, nubwo mu zo bafite zose nta n’imwe imaze igihe kiri munsi y’imyaka itatu.
