Nigeria: Umwuzure watumye imfungwa zigera kuri 300 zitoroka gereza 

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ubuyobozi bwa Gereza muri Nigeria bwatangaje ko gereza iri mu Mujyi wa   Maiduguri mu Majyaruguru y’uburasirazuba yibasiwe n’umwuzure bituma imfungwa 281 zitoroka.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe amagereza muri iki gihugu, Umar Abubakar, yatangaje ejo ku wa 15 Nzeri ko barindwi mu batorotse bafashwe n’inzego z’umutekano.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko umwuzure watumye ibikuta bya gereza bisenyuka bituma imfungwa zitoroka ndetse ubuyobozi bwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha abatorotse bigikomeje.

Maiduguri ni umujyi uri muri Leta ya Borno ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gishize yibasiwe n’umwuzure ukabije nyuma y’uko urugomero rurenzwe n’amazi binatuma inyamanswa zimwe zipfa.

Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Nigeria kivuga ko abantu 30 bapfuye, abarenga miliyoni bagirwaho ingaruka ndetse binabatera ibihombo mu gihe abarenga ibihumbi bajyanwe mu nkambi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 16, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE