Nigeria yitegura Amavubi yabonye Umutoza mushya

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ryemeje Umunya-Mali Éric Sékou-Chelle nk’Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’abagabo “Super Eagles” iri hamwe n’u Rwanda mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025 ni bwo NFF yatangaje ko Chelle yagizwe umutoza Mukuru ndetse Perezida w’iri Shyirahamwe, Ibrahim Musa Gusau, yavuze ko azatangira akazi atoza imikino ya CHAN 2024 iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Éric Sékou-Chelle yabaye umutoza wa gatatu uhawe Ikipe y’Igihugu ya Nigeria kuva José Peseiro asezeye kuri aka kazi muri Werurwe 2024.
Chelle wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Mali inshuro eshanu, yatoje amakipe arimo GS Consolat, FC Martigues, Boulogne na MC Oran yo muri Algeria yaherukagamo.
Yatoje Mali kuva mu 2022 kugeza muri Kamena 2024, ndetse ayigeza muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika cya 2023, aho yatsinzwe na Cote d’Ivoire ibitego 2-1 mu minota 30 y’inyongera.
Umukino we wa mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru ya Nigeria ni uwo azakirwamo n’Amavubi y’u Rwanda muri Werurwe mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
