Nigeria yashimiye u Rwanda aho rugeze mu rwego rw’ingufu

Itsinda ry’abayobozi bo muri Nigeria rirashima intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kongera ingufu z’amashanyarazi.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore agaragiwe n’abayobozi bakuru ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG bayobowe na CEO Armand Zingiro yakiriye itsinda ry’abo ayobozi barenga 30 bo muri Komisiyo ishinzwe ingufu muri Nigeria [ Energy Commission of Nigeria] bari mu Rwanda.
Ni itsinda riyobowe na Minisitiri w’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya muri Nigeria (Minister of Innovation, Science and Technology,) Uche Nnaji, bari mu rugendoshuri.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu guteza imbere ingufu hagati y’ibihugu byombi byaba u Rwanda ndetse na Nigeria.
Minisitiri Nnaji, yashimye u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guteza imbere urwego rw’ingufu.
Yagize ati: “Turashima u Rwanda ku ntambwe ifatika urwego rw’ingufu rugezeho, kandi uru rugendoshuri ni ingenzi cyane mu guteza imbere ingufu mu bihugu byombi.”
Yasabye ko habaho imikoranire ihamye yashingira ku masezerano y’ubufatanye.
Muri iyo nama yahuje abayobozi bashinzwe ingufu kandi bunguranye ibitekerezo kuri Politiki na gahunda irambye yo guteza imbere ingufu mu Rwanda no muri Nigeria.
Abo bayobozi bo muri Nigeria bari mu rugendoshuri rw’iminsi itanu mu Rwanda.
U Rwanda rwagaragaje ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amashanyarazi ari 85% muri miliyoni zirenga 14 zituye u Rwanda mu gihe Nigeria yagaragaje ko yo igeze kuri 66% y’Abanyanigeria bagerwaho n’amashanyarazi mu baturage barenga miliyoni 260 batuye Nigeria.




