Nigeria: Indege za gisirikare zahitanye abasivili zibibeshyemo amabandi

Abasivili barenga 10 bapfuye, abandi benshi bakomereka nyuma yuko indege za gisirikare za Nigeria zari zikurikiye abagizi ba nabi n’imitwe yitwaje intwaro ziribeshya zirasa abasivile mu ntara ya Sokoto mu majyaruguru y’Uburengerazuba.
Guverineri w’iyo Ntara Ahmed Aliyu ku wa 26 Ukuboza yavuze ko izo ndege zashakaga kurimbura indiri y’imitwe yitwaje intwaro ziribeshya zirasa abaturage.
Yagize ati: “Indege za gisirikare zashakaga kurasa amabandi muri iyo Ntara ariko ziribeshya zihitana abatuye muri iyi midugudu.”
Aliyu yongeyeho ko leta izakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza ku bikorwa bya gisirikare byahitanye abasivili mu midugudu ya Gidan Sama na Rintuwa mu karere ka Surame.
Indege za gisirikare nyuma y’igitero zavuze ko zabomoye ibigo biri hafi ya Gidan Sama na Rumtuwa bikekwa ko bifitanye isano n’itsinda ry’umutwe witwaje intwaro wa ‘Lakurawa’, nubwo nta makuru yatanzwe ku basivile bahitanywe.
Mu kwezi gushize, igisirikare cyatangaje ko hari umutwe mushya w’iterabwoba wadutse witwa ‘Lakurawa’, ubarizwa mu Burengerazuba bwa Nigeria ufite inkomoko muri Niger na Mali.
Ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Nigeria mu gihe n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo; Boko Haram na Islamic State imaze guhitana ibihumbi.
