Nigeria: Abaturage basaga miliyoni 30 bazaba bugarijwe n’inzara umwaka utaha

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 1, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Raporo ihuriweho na Guverinoma ya Nigeria n’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko iki gihugu kizaba cyugarijwe n’inzara umwaka utaha, aho abantu miliyoni 33 biteganyijwe ko bazaba bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa nkuko byatangajwe kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2024.

Ako kaga katurutse ku bibazo by’ubukungu ndetse n’ibiza byagiye byugariza uturere dutandukanye muri icyo gihugu.

Iki kibazo cy’ubukungu cyatumye ku isoko ibiciro bitumbagira cyanateje imyigaragambyo muri Kanama yatumye bamwe bahasiga ubuzima.

Ibibazo by’ubukungu byarushijeho kwiyongera nyuma y’uko Perezida Bola Tinubu atangiye ivugurura ry’ubukungu, harimo no gutesha agaciro inaira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria).

Isesengura ryakozwe kabiri mu mwaka muri Leta 26 n’Umurwa mukuru ryerekanye ko abantu miliyoni 33.1 bazaba bafite ikibazo cyo kubura  ibiribwa bitarenze Kanama umwaka utaha ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 24.8 mu mpera z’uyu mwaka.

Itangazo riherekeza iyo raporo ryagize riti: “Ibintu byinshi bizatera iyi nzara ariko cyane cyane  ibibazo by’ubukungu, gutakaza agaciro k’ifaranga, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bihanitse.”

Ni mu gihe Minisitiri w’Imari, Wale Edun, ejo ku wa 31 Ukwakira yavuze ko ingo miliyoni 5 zimaze kubona amanaira 25 000, (20 800 Rwf kuri buri rugo), muri gahunda ya Guverinoma yo gufasha imiryango itishoboye.

Ibiciro by’ibiribwa ahanini byagize uruhare mu gutuma amafaranga atakaza agaciro aho byazamutseho 32.70% muri Nzeri bivuye kuri 32.15% muri Kanama.

Ibiza byagiye byibasira ibice byinshi birimo igice cy’Amajyaruguru byangije ibikorwa by’ubuhinzi ndetse biteza inzara imiryango myinshi.

Mu kwezi gushize imyuzure yangije hegitari miliyoni 1.6 z’ibihingwa, cyane cyane mu majyaruguru, bikaba bishobora guteza igihombo cy’umusaruro wa toni miliyoni 1.1 harimo ibigori, amasaka n’umuceri.

Bivugwa ko kandi igihombo cy’ibinyampeke gishobora kuba hafi miliyari imwe y’amadolari.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 1, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE