Nigeria: Abantu 16 bashimutiwe kuri Kaminuza ya Gusau barekuwe

Abanyeshuri n’abakozi 16 barekuwe nyuma yo gushimutwa n’abantu bitwaje intwaro bateye Kaminuza ya Nigeria (Federal University Gusau) iherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Leta ya Zamfara muri Nigeria.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko amakuru y’irekurwa ry’abo bantu ryemejwe n’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023.
Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru ya Gusau bwavuze ko iki gitero cyateje impagarara muri iki kigo kandi abanyeshuri bahangayikishijwe n’umutekano wabo kugeza n’ubu.
Iri tangazo rivuga ko abanyeshuri 14 n’abakozi babiri barekuwe.
Ingabo zirwanira mu kirere, Abapolisi n’ikigo gishinzwe umutekano ni bo batabaye abashimuswe nyuma yuko Perezida Tinubu ategetse inzego z’umutekano kubikurikirana.
Ku Cyumweru, abitwaje intwaro bishe abantu umunani, bashimuta abandi 60 muri Zamfara, nko muri kilometero 60 uvuye kuri iyo Kaminuza.
Ibibazo by’umutekano muke biracyari ingutu Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu akomeje guhura na byo.
Kugeza ubu ntiharasobanurwa neza ingamba zo gukemura ibyo bibazo birimo iby’ishimutwa, ibirebana n’inyeshyamba z’Abayisilamu zitwaje intwaro mu gace k’amajyaruguru, agatsiko gahembera ihohotera n’amacakubiri mu majyepfo y’iburasirazuba ndetse n’amakimbirane y’abahinzi n’abashumba bo mu majyaruguru yo hagati.