Nigeria: ‘Abahanzikazi ntibashyigikirwa nka basaza babo’

Umwe mu batunganya umiziki (Producer) muri Nigeria Michael Collins Ajereh wamenyekanye nka Don Jazzy, avuga ko biteye agahinda kuba muri Nigeria badashyikira abahanzikazi ugerereranyije na basaza babo.
Don Jazzy ukorera mu nzu itunganya umuziki ya Mavin Records, avuga ko gukora indirimbo muri sitidiyo ari ibintu bisaba imbaraga nyinshi zaba iz’amikoro cyangwa iz’umubiri, ariko bibabaje kuba ibihangano by’abahanzikazi bidashyigikirwa
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yanditse ubutumwa bugira buti: “Birababaje kuba abaturage bo muri Nigeria badakunze gushyikira imiziki y’abahanzikazi babo ugereranyije n’iy’abasore nubwo baba bakoresheje imbaraga nyinshi mu buryo bwose bwaba ubw’amikoro ndetse n’umubiri.”
Yongeraho ati: “Abahanzikazi bo muri Nigeria bamenyekana cyane ndetse bakanagira amahirwe mu bindi bihugu kurusha hano muri Nigeria ibintu bibabaje cyane.”
Ibi byagarutsweho na benshi mu bakoresha urubuga rwa X bahamya ko ar’ibintu bibaho kandi bidakwiye.
Uwitwa Lahon199x kuri X yagize ati: “Ni byo abahanzikazi hano muri Nigeria ntibashyigikirwa nka basaza babo, ariko uzasanga mu bindi bihugu abahanzikazi bashyigikirwa mu buryo bungana nk’ubwa basaza babo.”
Don Jazzy yamenyekenye mu ndirimbo zitandukanye yafatanyije n’abahanzi barimo Eminado yafatanyije na Tiwa Savage, Godwin, Fall in Love n’izindi.
