Nigeria: Abagizi ba nabi bishe abarenga 30 bari barashimuse

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Agatsiko k’abagizi ba nabi kazwi nk’Amabandi kishe urw’agashinyaguro abantu 35 bari barashimutiye mu mudugudu wa Banga, muri Leta ya Zamfara mu Majyaruguru ya Nigeria.

Ayo mabandi yari yarasabye amafaranga y’ingwate hafi miliyoni kuri buri muntu   ngo arekure abo yashimuse bose uko ari 56 ndetse baza kuyahabwa ariko barekura bamwe abandi barabica nkuko byatangajwe na BBC.

Abo bantu bashimuswe muri Werurwe uyu mwaka, ibitangazamakuru byo muri Nigeria byavuze ko abenshi mu bishwe ari urubyiruko kandi bishwe bashinyaguriwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize barekuye abantu 18 barimo abagore 17 n’umwana umwe w’umuhungu.

Abarekuwe bavuga ko bategetswe kureba bagenzi babo bicwa nabi mu gihe abatuye muri ako gace bavuga ko hari batatu bashimuswe batwite ndetse banabyarirayo ariko abana babo bapfuye kubera kubura ubuvuzi.

Ubuyobozi bwa Leta ya Zamfara bwamaganye ubwo bwicanyi, bubwita ubugome n’ubugwari, buvuga ko ibyo bikorwa bishimangira uruhare rwa Leta mu guca burundu iterabwoba muri ako gace.

Bwihanganishije ababuze ababo kandi bwizeza ko abo bagizi ba nabi bazagezwa imbere y’ubutabera.

Abantu 35 bishwe n’agatsiko k’amabandi muri Nigeria
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE