Nicolas Sarkozy yafungiwe muri gereza ‘La Sante’

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira, yafungiwe muri gereza ‘La Sante’ i Paris, nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2025 yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ubutabera bw’u Bufaransa ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi.
Bikaba ari ku nshuro ya mbere mu mateka ya Repubulika ya gatanu, uwahoze ari Perezida afunzwe. Nubwo yafunzwe ariko yanahise atanga icyifuzo cyo kurekurwa.
Yishimiwe ubwo yavaga mu rugo rwe n’abamushyigikiye bagera ku ijana bari bahateraniye ku bwa babiri mu bahungu be kugira ngo bamushyigikire. Mbere yo kwinjira mu modoka ye, aherekejwe n’umugore we Carla Bruni, yasuhuje abamushyigikiye, ababwira ko ukuri kuzatsinda.
Ubutumwa bwa nyuma bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’isaha imwe mbere yuko afungwa, yavuze ko yumva umubabaro mwinshi ku Bufaransa, usanga bwarakozwe n’isoni kubera kwihorera byafashe intera y’urwango ku rwego rutigeze rubaho.
Ubwo Salkozy yari agejejwe kuri gereza, abagororwa batereye hejuru bagira abati urakaza neza Sarkozy.
Kubera impamvu z’umutekano, Nicolas Sarkozy yashyizwe aho afungiye wenyine.
Abunganizi be banditse basaba kurekurwa k’umukiliya wabo, bizasubirwa mu gihe cy’ukwezi. Christophe Ingrain yagize ati: “Ibyo ari byo byose, bizaba” ibyumweru bitatu, ukwezi kumwe ko gufungwa.”
Umwunganizi we, Jean-Michel Darrois, yavuze ko iryo fungwa “riteye isoni.” Undi mwunganizi we, Christophe Ingrain, yatangaje ko umukiliya we yinjiye mu bikorwa byo gufungwa kandi ko abyihanganira.”
Ubwo butumwa buramagana urubanza rwaciwe n’urukiko mpanabyaha rw’i Paris, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itanu, imyaka itanu atemerewe gutorwa, ndetse n’ihazabu y’amayero 100.000 kubera ko yemereye bagenzi be ba hafi kwegera Libiya ya Muammar Kadhafi hagamijwe gutera inkunga mu buryo butemewe ubwo yiyamamazaga mu 2007.
Nicolas Salkozy w’imyaka 70 yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012.
