Ni iby’igiciro kubabera Perezida mu yindi manda- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamenyesheje Abanyarwanda ko yishimiye kubabera Perezida muri manda nshya y’inyaka itanu yatangiye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, nyuma yo kurahirira kuzuza izo nshingano yatorewe mu byumweru hafi bine bishize.
Perezida Kagame amaze kurahira, mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abitabiriye imbonankubone n’abifashishije imbuga nkoranyambaga, yabanje gushimira Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora.
Ati: “Nishimiye kongera kuba umuyobozi wanyu, ari we Perezida, muri iyi manda nshya dutangiye. Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo, byatubereye twese Abanyarwanda igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe.”
Yongeyeho ko yanyuzwe n’uko Abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi ibikorwa byo kwiyamamaza bamushyigikiye, bikaza gushimangirwa n’uburyo bamuhungagajeho amajwi mu matora yabaye ku ya 14 n’iya 15 Nyakanga.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), imaze kubarura amajwi mu buryo bwuzuye, yatangaje ko Perezida Kagame ari we watsinze amatora n’amajwi 99.18% ahigitse Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Green Party ndetse na Philippe Mpayimana bari bahanganye.
Perezida Kagame yavuze ko ibyagaragaye mu matora bishimangira uburyo Abanyarwanda bunze ubumwe kandi ari na cyo cyaharaniwe mu myaka 30 ishize.
Ati: “Ukuri kurivugira. Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu. Iki ni cyo tumaze imyaka yose ishize duharanira… Ni iby’igiciro kubabera Perezida mu yindi manda.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira abashyitsi, inshuti n’abafatanyabikorwa bavuye hafi na kure, bifatanyije n’u Rwanda kuri uyu munsi w’amateka.
Ati: “By’umwihariko turashimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bifatanyije natwe cyangwa bakaba bohereje ababahagarariye. Abenshi muri mwe mwaherekeje igihugu cyacu n’abaturage bacyo muri uru rugendo rw’imyaka 30 rwo kongera kwiyubaka.”
Yabamenyesheje ko hari igisuobanuro gifatika inyuma y’ibyabaye mu matora, ati: “Politiki yacu yubatse mu buryo bwo kurushaho kwimakaza ubumwe bwacu. Mu myaka 30 ishize ibyo u Rwanda rwagezeho birenze ibyo twari twiteze. Muri make birenze ibyo Isi yasobanura urebye aho twahereye. Ahahise hacu habi hazamuye umuriro muri twe, umuriro w’icyizere, kwihangana n’ubutabera.”
Perezida Kagame yavuze ko manda y’imyaka itanu iri imbere ari intangiriro yo gukora cyane kurushaho, ati: “Ubu igikurikiyeho ni ukwibanda ku hazaza hacu… kubera ko imyaka 30 ishize Igihugu cyari kicyiyubaka. Iyi manda ni intangiriro yo kurushaho gukora cyane.”
Yunzemo ati: “Ese kuki tutakora ibirenze ibyo twakoze? Ubwo bushake bwo gukomeza kunoza ibintu si inzozi, ahubwo ni ihame. Turabishoboye kandi tuzabikora.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo mu gihe cyo kwiyamamaza atahwemye kumva abaturage bamubwira bati: “Ni wowe!”, we yahinduye iyo mvugo agira ati: “Si njye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese dufatanyije.”









