Ni ayahe mahoro bazanye?- Perezida Kagame anenga ubutumwa bwa Loni muri RDC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimangiye ko ibikorwa bya MONUSCO byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ntacyo byagezeho mu myaka 24 ishize.
Ni imwe mu ngingo Umukuru w’Igihugu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal wamenyekanye kubera ibiganiro byibanda kuri politiki atambutsa kuri YouTube na X.
Muri iki kiganiro yagarutse ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yanenze ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe kugarura amahoro muri Congo ariko ngo mu myaka yose ishize ingabo za MONUSCO nta mahoro zigeze zigarura.
Ati: “Mu by’ukuri baje gukora iki? Kubungabunga amahoro, ayahe mahoro ahari? Kuzana amahoro, ni ayahe mahoro bazanye? Gukemura ikibazo kijyanye n’umutekano w’u Rwanda kubera aba ba FDLR bamaze imyaka 30 ishize, ntacyo.”
Amateka avuga ko Abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda bituruka ku ikatwa ry’imipaka byakozwe n’Abakoloni.
Guverinoma ya Kinshasa yabigize urwitwazo ifasha FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo izakureho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko abagize umutwe wa FDLR bakorana n’abanyepolitiki.
Ati: “Bateza ibibazo kuko bashaka guteza ibibazo ku Rwanda. Ibi ni ibintu twaganiriyeho na buri wese, na buri muyobozi wese.”
Yavuze ko atekereza ko ibi byose bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, anashimangira ko yavuganye inshuro nyinshi na Perezida wa RDC mbere yuko habaho ibi bibazo byose.
Yagize ati: “Twabiganiriyeho igihe yabaga Perezida nubwo ntitaye k’uburyo yabaye Perezida. Inshuro ebyiri zose ntiyatowe. Ubwa mbere yashyizweho na Joseph ariko nta kibazo cyabyo, ubwa kabiri ni we witangarije ko yatsinze, ibyo ni uko byagenze ariko ibyo ntibindeba.”
Perezida Kagame yasobanuye ko Umuryango w’Abibumbye umaze hafi imyaka 24 mu Burasirazuba bwa Congo aho wari ufite ingabo zisaga 18 300.
Ubaze amafaranga yagendeye ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cy’imyaka 24, aragera kuri miliyari 40 z’amadolari ya Amerika.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyo azi neza ari uko Leta ya Congo yijeje aba FDLR n’imiryango kuzabafasha kugaruka mu Rwanda.
Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye mu mwaka wa 2000 bukaba bwarashyiriweho gucunga umutekano w’abasivili, ibikorwa by’ubutabazi, kurinda uburenganzira bw’abasivili no kugarura amahoro arambye muri icyo gihugu cyibasiwe n’intambara z’urudaca mu myaka 30 ishize.
Ibihugu birimo n’ibiherutse gufatira u Rwanda ibihano biri mu byohereje ingabo muri RDC, kandi hari raporo zagiye zigaragaza ibikorwa bindi by’izo ngabo birimo no kwijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Bimwe mu bihugu byohereje ingabo muri ubwo butumwa mu myaka 24 ishize ni Bangladesh, u Bubiligi, Benin, Bolivia, Bosnia na Herzegovina, Brazil, Burkina Faso, Cameroon, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Czech, Misiri, u Bufaransa, Ghana, Guatemala, u Buhinde, Indonesia, Ireland, Ivory Coast, Jordan, Kenya, Malawi, Malaysia, Mali, Mongolia, Morocco, Nepal, u Buholandi, Niger, Nigeria, Pakistan, Paraguay, Peru, Poland, Romania, Russia, Senegal, Serbia, South Africa, Sri Lanka, Sweden, Switzerland, Tanzania, Tunisia, Ukraine, Ubwami bw’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Uruguay, Yemen na Zambia.