Ngororero: Urubyiruko rwakanguriwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bagize ihuriro rikumira Jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) rigizwe na Hon. Nyabyenda Damien na   Hon. Mukabikino Jeanne Henriette baganirije urubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Ngororero ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo, ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kwakira izi ntumwa za Rubanda umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yasabye urubyiruko kuba Umusemburo wo kwamaganira kure abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabasabye kugeza ubutumwa bahawe mu biganiro ku rundi rubyiruko bahagarariye muri iki gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w’inkeragutabara yatanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni, nyuma yabwo no kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Yabasabye kuba umwe bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Hon. Nyabyenda Damien yasobanuriye urubyiruko uburyo abakoloni n’ubuyobozi bubi baciyemo ibice Abanyarwanda bikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon. Mukabikino yatanze ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda agaruka ku Ntwari z’Imena z’abanyeshuli b’i Nyange bakomeye ku Bunyarwanda ubwo bangaga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y’icyo gihe babisabwe n’abicanyi. Bityo bagira uruhare mu kubaka ubunyarwanda bwari bwarasenyutse.

Perezida wa Ibuka Ntagisanimana Jean Claude yasabye ko ibiganiro nk’ibi byagera no ku bindi byiciro by’abatuye mu Karere ka Ngororero (abarimu, abaganga, abanyamyuga,…).

Yibukije ko urubyiruko rwajya rufata umwanya wo gusura inzibutso bitari mu gihe cyo kwibuka gusa. Yasabye Abadepite gukora ubuvugizi inzibutso zishaje muri aka Karere zasanwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick yagize ati twageze mu ndiba y’ikibi duharanire kubaka u Rwanda twifuza.

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo.

Barahiriye kwamaganira kure abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bati tuzifashisha uburyo bwose burimo imbuga nkoranyambaga duhangane n’abaharabika u Rwanda.

Bifuje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yajya igarukwaho kenshi mu Nteko z’abaturage.

Biyemeje kugeza ku bo bahagarariye ibitekerezo byatangiwe mu biganiro. Bagarutse ku cyifuzo cy’uko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero yakwandikwa. Aha Meya Nkusi yavuze ko umushinga wo kwandika aya mateka ugeze kure kandi ko hagiye kubakwa urwibutso (monument) ku biro by’Akarere.

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwarimo abanyonzi, abamotari, abakarani ngufu, abayobozi b’amakoperative y’urubyiruko.

Ibiganiro byitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, Perezida wa Ibuka mu Karere n’abakozi bo mu ishami ry’imiyoborere myiza.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE