Ngororero: Kwibohora nyako ni ukwigobotora mu nzego zitandukanye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, mu Karere ka Ngororero, hibukijwe ko kwibohora nyako ari ukwigobotora mu nzego zitandukanye ubukene bugakurwa n’iterambere mu bukungu, uburezi bugafasha kwigobotora ubujiji kuko iyo umuntu ajijutse abasha gukora akiteza imbere, imibereho ye ikaba myiza.

Igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero.

Yabasobanuriye Kwibohora icyo ari cyo.

Ati: “Kwibohora bivuze byinshi ku Banyarwanda, hari ibyagezweho “twibohora” mu byiciro bitandukanye mu iterambere, kimwe no kubisigasira.

Abanyarwanda twiyushye akuya duharanira iterambere rirambye mu kunoza imibereho yacu n’iy’abatugana no kurushaho gutera Intambwe mu Ntengo.”

Bamwe mu bubakiwe inzu bashima cyane abitanze bakabohora Igihugu kandi ko nta handi babonye ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga nk’u Rwanda.

Uwizeye Julienne wubakiwe inzu yagize ati nageze mu bindi bihugu ndi gushaka imibereho ariko sinigeze mbona ubuyobozi bwiza nk’ubw’u Rwanda buhoza umuturage ku isonga.”

Mugenzi we Rusigariye wo mu Mudugudu wa Rukaragata mu Kagari ka Rususa we ati: “Iyo kwibohora bitabaho simba ntuye mu nzu nziza iteye itya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi yabasabye gufata inzu neza ndetse abibutsa ko babikesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame none bakaba batuye heza kandi neza.

Yabibukije ko Kwibohora nyako ari ukwigobotora ubujiji n’ubukene mu rugamba rw’iterambere ry’imibereho myiza.

Yagize ati: “Urugamba rwo Kwibohora turukomeze duharanira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, dukomeza kwizigamira muri Ejo Heza, dukomeza kugarura abana mu ishuri ku barivuyemo, twimakaza isuku n’isukura biturinda indwara ziterwa n’umwanda, dukomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu ngo zacu.”

Yabahamagariye gukomeza Intambwe mu Ntego bakora cyane bakivana mu bukene.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Ngororero, Maj. Ndagijimana Simon mu kiganiro yatanze yasobanuriye abaturage ko kwibohora biri kwinshi.

Yagize ati: “Kwibohora biri kwinshi harimo mu isuku, mu buhinzi n’ubworozi, mu mufuka no mu myumvire.”

Yabasabye kubahiriza gahunda za Leta bakibohora batera Intambwe mu Ntego.

Ibirori byaranzwe n’imbyino, imivugo n’indirimbo z’abahanzi batandukanye byarataga ubutwari bw’Ingabo zabohoye u Rwanda rukaba rukataje mu iterambere mu ruhando rw’amahanga.

Abahawe inzu bashimira ko ubuyobozi buhoza umuturage ku isonga
Mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, hanavuzwe ibigwi by’ubutwari bw’abitanze bakabohora Igihugu
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE