Ngororero: Imyaka 7 irirenze bategereje ingurane amaso yaheze mu kirere

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Kabaya, Akagari ka Gaseke, bavuga ko bamaze imyaka 7 basiragira ku ngurane z’ibyabo byangijwe igihe hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi, higanjemo amashyamba, amaso akaba yaraheze mu kirere, bagsaba inzego bireba kubikurikirana kugira ngo barenganurwe.

Nzabahimana Jean Baptiste ni umwe mu bangirijwe imyaka n’ishyamba yagize ati : “Tumaze imyaka igera kuri 7, dusiragira mu Nzego z’ibanze tuzisaba ko zaturenganura tukabona ingurane z’ibyacu byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi, nka njye bagomba kunyishyura amafaranga ibihumbi 290 n’imisago ariko nsa n’uwahebye.”

Akomeza agira ati: “Ibi rero byangizeho ingaruka ubu nta giti cyakura aho hose insinga zanyuze hejuru nyamara najyaga nkuraho urukwi nagurisha ishyamba rihagaze umwana akajya ku ishuri none ubu se si igihombo tekereza imyaka 7 ishyamba ryawe rishibuka rikangizwa urebera nta n’icyo wakora ndasaba inzego bireba kuturenganura.”

Undi muturage witwa Gatwegakomeye na we ashimangira ko ikibazo cyabo gisa n’ikirengagijwe  ngo kuko nta munsi iki kibazo kitavugwa uko bahuye n’abayobozi.

Yagize ati: “Nk’ubu njyewe bagomba kunyishyura amafara ibihumbi 150 kubera ko banyangirije ishyamba tekereza inyungu nakagombye kuba narakuyemo mu gihe cy’imyaka 7, iyo turi mu nama zose iki kibazo tukibwira abayobozi kugera kuri Meya batwizeza ko kizakemuka kugeza ubwo Meya arangiza manda ye agasingira indi atarakemura iki kibazo, twe tubona akarengane dukorerwa hari ikibyihishe inyuma tutazi none se ni amafaranga yabuze cyangwa ni ukudufata nk’abanyantege nkeya?”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe Nkusi na we ashimangira ko iki ibazo kizwi hashize igihe koko, ko ariko bagiye kukiganiraho na REG, kugira ngo hashakwe ingurane z’imitungo yabo yangijwe.

Yagize ati: “Guhabwa ingurane burya bigira inzira binyuramo, harimo kuzuza ibyangombwa bisabwa, iki kibazo turakizi koko hashize igihe, kuko hari abaturage bangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi mu Murenge wa Kabaya, tugiye rero kubiganiraho na REG, kuko imyaka 7 yose umuturage cyangwa se undi Munyarwanda asiragira ku ngurane dusanga ari ikibazo gikomeye, tugiye kureba impamvu ingurane zatinze”.

Abaturage bangirijwe ibyabo  mu mwaka wa 2017, ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi hangizwa imyaka n’amashyamba, kuri ubu habarurwa abaturage basaga 80.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE