Ngororero: Hakajijwe ingamba zo kurwanya malariya

Malariya ni indwara iterwa n’umubu w’ingore, cyane cyane wororokera mu bizenga by’amazi. Mu Karere ka Ngororero ukunze kugaragara mu Mirenge ikora kuri Nyabarongo ari yo Gatumba, Ngororero, Matyazo, Muhororo na Nyange.
Akarere kakaba gakomeje ingamba zo kuyihashya cyane ko igenda igabanyuka. Mu 2017/2018, hagaragaye abarwayiba malariya 10/100 bagabanyutse mu gihe cy’imyaka 5 igera ku barwayi 2/100.
Akarere kateguye inama yitabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ibitaro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima n’abakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima mu bitaro.
Inama yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mukunduhirwe Benjamine ari kumwe n’Uhagarariye Caritas Rwanda nk’ umufatanyabikorwa mu kurwanya malaria n’izindi nzego nk’iz’umutekano.
Visi Meya Mukunduhirwe yagize ati: “Malariya ni ndwara itaracika Burundu n’ubwo yagabanyutse kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirwanya. Ni ukongeramo imbaraga.”
Barebeye hamwe uko barushaho kunoza ingamba zo guhangana na malariya, bashyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya malariya, bategura umuganda wa buri kwezi wo kuyirwanya, bakorana na RMS (Rwanda Medical Supply) kugira ngo haboneke imiti yose n’ibikoresho byo gusuzuma no kuvura malariya no gukomeza kwigisha abaturage gukoresha neza inzitiramibu no kwivuza kare cyane ko Abajyanama b’ubuzima bayivura bakanatanga imiti.
Ibindi byaganiriweho harimo kwitegura icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, isuku n’isukura.
Imyanzuro bihaye ni igihe cy’ukwezi k’ubukangurambaga bw’isuku bigahuzwa n’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, ibigo Nderabuzima bigomba kwitabira igitondo cy’isuku bifatanyije n’Umurenge kandi buri kwezi hagomba kuba inama ku bipimo by’ubuzima muri buri Murenge.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko Politiki ya Leta y’u Rwanda isaba ko umubare munini w’abarwayi ba Malaria wagombye kuvurwa n’Abajyanama b’ubuzima.
Mu mwaka wa 2022-2023 abaturage 59% barwaye Malaria mu gihugu hose bavuwe n’Abajyanama b’ubuzima.
RBC kandi igaragaza ko indwara ya malariya imaze kugabanyuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abayirwaye mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.
Iryo gabanuka riraturuka ku mbaraga ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizemo, zirimo gutera imiti mu duce twibasiwe kurusha utundi, gutanga inzitiramibu zikoranye umuti, guhugura abajyanama b’ubuzima n’izindi.


