Ngororero: Hafashwe ingamba zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu Karere ka Ngororero hafashwe ingamba zigamije kwita ku kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, hagamijwe kurushaho kuzinoza, abaturage bakagira ubuzima bwiza.

Izo ngamba zagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, mu nama ya Komite y’Akarere y’imicungire y’ibikorwa by’ubuzima (DHMT=District Health Management Team) yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benjamine Mukunduhirwe.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kwibukiranya inshingano za DHMT kugira ngo hanozwe serivisi z’ubuzima umuturage akenera, bifashe kugira ubuzima bwiza.”

Muri iyo nama haganiriwe ku ngingo zirimo kwibukiranya inshingano za DHMT zirimo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, uko ibipimo by’ubuzima bihagaze mu Karere, imicungire y’ibigo nderabuzima, gahunda yo kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Nyuma yo gufata ingamba hafashwe imyazuro irimo gukurikirana imikorere n’imikoranire y’ibigo by’ubuzima, gusuzuma umusaruro w’abakozi b’ibigo by’ubuzima, kwita ku ruhare rw’abaturage mu bikorwa by’ubuzima nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza, gushishikariza abikorera kugira uruhare muri serivisi z’ubuzima (kubaka amavuriro, gucunga amavuriro y’ingoboka).

Gukora gahunda yo kwishyura imyenda ya RMS bitarenze ku wa 25/09/2024 kandi ikazakurikiranwa ko yubahirizwa; ibigo byose bikwiye gukoresha system ya Elmis kandi abatabikora neza bakabibazwa; gufata ingamba zo kwihutisha umuhigo wo gupima indwara zitandura (NCDs), gutanga icyifuzo cy’uko ibigo nderabuzima byakunganirwa mu bushobozi bwo gukemura ibibazo byihutirwa, kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Mutuelle kugira ngo Imirenge yose igere ku 100% n’indi.

Hanagaragajwe uko ibigo by’ubuzima byakoze, aho ibitaro bya Kabaya byaje mu bitaro 3 bya mbere byitwaye neza mu gihugu, uko ibipimo by’ubuzima nko gukingira, indwara zitandura, ubwisungane mu kwivuza bihagaze, imyenda ibigo nderabuzima bibereyemo Ikigo cy’Igihugu gikwirakwiza imiti (RMS=Rwanda Medical Supply), biragaragara ko ibigo nderabuzima bya Kabaya, Ramba na Rususa byashimiwe kuba nta mwenda bibereyemo RMS.

Abayobozi b’ibigo by’ubuzima basabwe gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama bikazagaragarira mu bikorwa ndetse bibukijwe no gushyira imbaraga mu gukumira Mpox.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE