Ngororero: Biyemeje gutora Paul Kagame wabafashije guca ukubiri na bwaki

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 mu Karere ka Ngororero hakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame n’abakandida Depite bawo, abaturage bo mu Murenge wa Matyazo bashimangira ko bazatora uwabahaye amata bagaca ukubiri no kurwaza bwaki.

Ubuyobozi bwa FPR- Inkotanyi mu Karere ka Ngororero n’Abakandida Depite babanje guha abana amata bakamiwe.

Abaturage bo muri uwo Murenge bavuga ko Perezida Kagame ari intwari kuri bo kuko yatumye bakira bwaki bari bamaranye imyaka myinshi, bayikira binyuze muri gahunda yo guha abana amata guhera mu Mudugudu kugera ku bigo by’amashuri.

Mukangango Beatha wo mu Murenge wa Matyazo, Akagari ka Rwamiko yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu muri uyu Murenge icyitwa indwara z’imirire mibi mu bana batandukanye na cyo, kubera amata bahabwa na Nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati: “Mbere twarwazaga bwaki buri munsi buri munsi, abana bagata ishuri kubera uburwayi. Aho Perezida wacu ashyiriyeho gahunda yo guha amata abana mu Mudugudu, mu Irerero no ku bigo by’amashuri, ubu turashima. “

Yakomeje agira ati: “Perezida wacu, yaradukamiye aduha Girinka, akamira abana, none rero turifuza kumugumana mpaka n’iyo mpamvu tuzamutora 100%.”

Ujeneza Blandine wari mu gikorwa cyo guha abana amata yahamije ko gukamira abana ari byiza kuko bituma bamwe batava mu ishuri, bikabakiza igwingira n’izindi ndwara z’imirire mibi.

Yagize ati: “Muri uyu Murenge twahaye abana amata muri uyu muhango tugamije gusobanura ko gahunda Igihugu gifite ari uko buri mwana akura neza. Igwingira twarariranduye burundu kuko nta mwana ugomba kugwingira.”

Yongeyeho ati: “Muri uyu Murenge wacu boherezamo amata no mu bigo by’amashuri (mu bana b’inshuke) no mu mashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu. Twe icyo dushaka ni uko nta mwana ugomba kugwingira muri iki gihe turimo.”

Ujeneza yakomeje avuga ko bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho gahunda ya Girinka yabaye igisubizo.

Ati: “Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaduhaye inka zidufasha kubona amata. Mbere abana bageraga kwa muganga bagasanga bari mu mirire mibi ariko ubu aho batangiye gukamirwa byarakemutse buri mwana wese akura neza”.

Yemeza ko gukamira abana byabaye igisubizo ku babyeyi badafite  ubushobozi kuko abana babo babona amata nta kibazo cyane ko ari gahunda imaze igihe.

Umwe mu Bajyanama nyabwiye Imvaho Nshya ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri, nawe ahamya ko ubuzima bw’abana bo muri uyu Murenge bwari bubi cyane ariko ko aho gahunda ya Girinka iziye byakemutse.

Ati: “Si ibanga, abana bo muri uyu Murenge wa Matyazo bari barangiritse, bageraga kwa muganga bagasanga bari mu mirire mibi bikagora ababyeyi babo, ariko ubu barakamirwa n’abo ku ishuri bagahabwa amata bikagenda neza.Turashima umubyeyi wacu Paul Kagame kuri ibyo byose kandi tuzamutora.”

Abaturage bo mu Murenge wa Matyazo bagaragaje ko ku itariki 15 Nyakanga 2024 bazatora Umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
HARERIMANA PLACIDE says:
Nyakanga 11, 2024 at 6:00 pm

Ni ukuri iyi nkuru abayisobanuye nanjye ndabihamya kuko ni ibigaragarira amaso , kwitorera umukandida wacu ni ugukomeza kwiteganyiriza ejo hazaza heza.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE