Ngororero: Bifuza ko hashyirwa ikimenyetso ahiciwe abana muri Jenoside

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifuzwa ko hashyirwa ikimenyetso ahiciwe abana.

Senateri Bideri John Bonds wari umushyitsi mukuru yavuze ko harebwa uko ahari urwobo rwajugunywemo abana hashyirwa ikimenyetso kugira ngo ayo mateka atazibagirana.

Yagize ati: “Ahari urwobo rwajugunywemo abana, hashyirwa ikimenyetso kigaragaza amateka mabi yahabereye.”

Yagarutse ku mvugo n’ingiro bigitoneka inkovu z’abarokotse Jenoside, asaba ko iyi ngengabitekerezo ya Jenoside icika burundu.

Yagize ati: “Tugomba kwima amatwi abagifite umugambi wo kubiba amacakubiri mu banyarwanda.”

Byanashimangiwe na Perezida wa Ibuka mu Karere Ntagisanimana Jean Claude yavuze ko hakiri imvugo n’ibikorwa bikiriho bitoneka inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asaba buri wese kugira uruhare mu kubihagarika burundu.

Janvier Mabuye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari muri abo bana, mu buhamya yatanze yavuze inzira y’umusaraba yanyuze we n’abandi bahigwaga bunyamaswa.

Yashimiye ingabo zatumye barokoka, ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwita ku Banyarwanda bose nta vangura by’umwihariko abagore n’abana.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, cyasojwe no kuremera abagore 5 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyateguwe na ba Mutimawurugo mu Karere ka Ngororero.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abana n’abagorebishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE