Ngororero: Barishimira umuhanda wa Gatumba woroheje ubuhahirane 

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanda wubatswe mu Murenge wa Gatumba uhuza Imirenge bihana imbibe wabaye igisubizo ku bahinzi n’abaturage bo muri uyu Murenge muri rusange kuko kugeza ubu babasha kuwukoresha bahahirana.

Nk’uko byemezwa n’abaturage ngo mbere ntabwo ba babashaga kubona uko bashyingira abana babo ngo bagende mu modoka bitewe n’ibinogo n’imikingo yahabaga, ntibahahirane n’indi Mirenge ibakikije ndetse ngo n’abahinzi bagorwaga cyane no kugeza imyaka yabo ku isoko.

Kugeza ubu aba baturage bavuga ko mu byo bashimira Perezida Kagame harimo n’uyu muhanda bafata nk’igisubizo cy’ubuhahirane no koroshya ubucuruzi bwabo.

Iradukunda Theodette wo mu Murenge wa Gatumba, Akagari ka Ruhanga, ahamya ko umuhanda bari bafite mbere wari imikingo gusa wuzuye ibinogo ku buryo batabashaga kubona uko bagenderanira.

Ati: “Turashimira umukandida Paul Kagame dukunda ku bw’iterambere yatugejejeho ririmo n’uyu muhanda. Mbere ntabwo abantu babashaga kuwugendamo neza, ntabwo amagare, moto cyangwa imodoka byabashaga kugera kuri uyu Murenge ureba kubera ibinogo”.

Ntawumvayino Marie Solange, umuturage wo mu Murenge wa Gatumba ahamya ko abageni bagendaga n’amaguru ariko ubu, ibirori byabo bigenda neza.

Ati: “Buriya rero nkubwije ukuri. Ni uko mbere tutabashaga gutaha ubukwe mu modoka, twarashyingiraga abageni bakagenda n’amaguru ariko rwose ubu turashima ‘Chairman’ wacu Paul Kagame ku bwo kuduha uyu muhanda.”

Umuturage witwa Bihirumuhatsi we yemeza ko Kagame yageze ku butegetsi ari we ubikwiriye bigatuma akora byinshi byiza byaruzahuye nawe yitsa kuri uyu muhanda avuga ibyiza byawo.

Ati: “Perezida wacu yaje rumukwiriye koko, yaduhaye Girinka, aduha amashanyarazi, arakora imihanda ikagendeka neza, mbese turamwishimira kandi tuzamwitura kumutora kuri ya tariki.”

Ati: “Uyu muhanda uko uwubona uhuza Imirenge itandukanye irimo; Muhororo, Ndaro, Bwira na Ngororero benshi barawugenda, ubu turahahirana kandi byose tubikesha Umukuru w’Igihugu cyacu, tuzamutora.”

Abaturage bo mu Murenge wa Gatumba bavuga ko biteguye gutora umukandida Paul Kagame Chairman w’Umuryango FPR- Inkotanyi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE