Ngororero: Abanyabwenge bagomba kubazwa byinshi mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa

Abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda baganiriye ku ngamba zo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ngororero, hasobanurwa ko Abanyabwenge bahawe byinshi bagomba kubazwa byinshi mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Yagize ati: “Uko twagize amahirwe yo kwiga tukagera kure ni nako umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda ugomba kuba munini.”
Yavuze ko urubyiruko rugomba kwitabwaho by’umwihariko bagakura bakunda Igihugu no kugikorera.
Ati: “Kwita ku rubyiruko biri mu nshingano z’abakuze bagomba kubatoza kuba Abanyarwanda barangwa n’indangagaciro na kirazira nyarwanda.”
Mu kiganiro kibanze kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyatanzwe na Perezida w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (Rwanda Interreligious Council), Padiri Gilbert Ntirandekura yagarutse ku ndangagaciro nyarwanda zitanga ubuzima budashobora kuzima.
Yagize ati: “Tube Abanyarwanda bazima uhereye imbere mu mutima. Kuko kutagira umutima ni ukubakira ku muswa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yatanze ikiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa, uko bihagaze mu Karere ka Ngororero, inshingano, ibyagezweho n’ibisubizo ku mbogamizi zagaragaye.

Yagaragaje intambwe imaze guterwa muri gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babashije kwiyubaka mu buryo bw’isanamitima, mu mibanire n’Iterambere; abataragiraga aho baba bagenda babonerwa amacumbi, imanza Gacaca zarangiye binyuze mu bwumvikane n’ubuhuza.
Hubatswe Inzibutso 7; inyigo yo kuzivugurura yaremejwe, hari amashyirahamwe 13 y’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’amatsinda 311, hakorwa ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda kugeza ku rwego rw’Umudugudu, hari kwandikwa igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero, harubakwa ikimenyetso (monument) cyo kwibuka abahoze ari abakozi (Komini, Superefegitura byahujwe bikaba Akarere ka Ngororero).
Umuyobozi w’Akarere yanagarutse ku nzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Ngororero haracyari imanza zo mu Nkiko Gacaca zitararangizwa; amacumbi agera kuri 300 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akeneye gusanwa.
Abitabiriye inama bifuje ko yajya iba kenshi nibura buri gihembwe.
Inama y’iri huriro yitabiriwe kandi na bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere n’abandi bajyanama, abahoze ari abayobozi mu Nzego z’ibanze, abayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.


