Ngororero: Abana bagwingiye bavuye kuri 50,5% bageze kuri 24,7%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko kubera ingamba zashyizweho mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bo muri ako Karere, ryavuye ku gipimo cya 50,5% mu 2020, ubu rikaba rigeze kuri 24,7% mu 2025.
Imibare y’Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare buheruka bwa 2022, bwerekanye ko Akarere ka Ngororero ari ko kaza imbere mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi, na ho Intara y’Iburengerazuba ikaba iya mbere mu kugira abana bafite imirire mibi.
Ni mu gihe u Rwanda rufite intego ko mu 2029 igipimo cy’igwingira mu bana batarengeje imyaka itanu kigomba kuba kiri munsi ya 15%.
Umuyobozi w’ako Karere, Nkusi Christophe, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ko ako Karere gakataje mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.
Ni mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga, byahuje Abadepite n’Abayobozi b’Uturere twa Rubavu, Ngororero, Musanze na Rulindo byibanze ku bibazo bitureba biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024.
Meya Nkusi yerekanye ko Akarere ka Ngororero gafite ingamba zitandukanye zo kuzamura imikorere y’ingo mbonezamikurire zishingiye ku iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, n’ubushobozi.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2020, ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage bwakozwe bwerekanye ko igwingira mu bana ryari kuri 50,5%. Kubera iyi politiki yo gushyiraho ingo mbonezamikurire z’abana bato, uko tugenda dupima tubona ko tugeze kuri 24,7%.”
Akarere ka Ngororero gafite ingo mbonezamikurire (ECDs) 127 zirererwamo abana 35 100, harimo abafite ubumuga 276.
Muri izo ngo hari abakorerabushake (Caregivers) bita kuri abo bana mu marerero y’Akarere bagera 3 540.
Meya Nkusi yumvukanishije ko izo ngo mbonezamikurire nk’ahandi mu gihugu zitanga serivisi z’uburenzi, Imirire iboneye, ubuzima, uburere buboneye, no gutoza imico myiza abana.
Haracyagaragara imbogamizi mu ngo mbonezamikurire haracyagaragara imbogamizi mu ngo mbonezamikurire
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwagaragaje ko abarezi bazikoreramo badafite ubumenyi buhagije bwo kurera neza abana, by’umwihariko abafite ubumuga kandi bakeneye kwitabwaho byihariye.
Icyakora Meya Nkusi yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation watangiye guhugura aba Caregivers batozwa kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko.
Yanashimangiye ko Akarere gakomeje gahugura aba caregivers kumenya gukoresha ibikoresho bareresha abana bibana ku biri aho mu Karere.
Meya Nkusi yanavuze ko muri gahunda yo guteza imbere ibigo mbonezamikurire y’abana bato, hakigaragara ibibazo birimo imyumvire y’abaturage bijyanye no gutegura indyo yuzuye ku bana no kwita ku bana bafite ubumuga.
Icyakora ngo Umuryango Imbuto Foundation ikomeje gufasha aka Karere gukora ibishoboka byose ngo ibibazo bikigaragara muri za ECD bikemuke.
Ishusho y’uko igwingira ry’abana rihagaze mu Rwanda
Imirire mibi n’igwingira bipimwa hagendewe ku bintu bitatu birimo uburebure ugereranyije n’imyaka umuntu afite, ibilo ku burebure n’ibilo ku myaka.
Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze mu 2022, n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibilo bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibilo bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibilo byinshi.
Ni igwingira ryagabanyutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.
Ubu mu Rwanda hari amarerero agera kuri 31 118 mu Turere 30 twose tw’Igihugu, akaba yita ku mirire no ku mikurire y’abana bato.

