Ngoma: Umugore yakomerekeje umugabo amushinja kumuca inyuma

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mutesi Salima w’imyaka 25 wo mu Kagari ka Buliba mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma yafashwe n’inzego z’umutekano akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa mu mugongo ku bushake umugabo we w’imyaka 31 akoresheje umuhoro.

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze buvuga ko uyu mugore yabitewe no gukeka ko umugabo we amuca inyuma.I byo ngo   yabikoze avuye mu murima aho yasanze umugabo mu rugo baratongana, umugore afata umuhoro amutema mu mugongo ahita yiruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué, yavuze ko byaturutse ku makimbirane.

Yagize ati: “Uriya mugore ni umusinzi, ahanini cyane biterwa n’ubusinzi. Mbega ni umuryango uhorana amakimbirane ariko kubera inzoga zamurenze yakomerekeje umugabo we amutemye.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizerimana Hamduni wabwiye Imvaho Nshya ko byaturutse ku makimbirane bari basanganywe cyane ko banabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

At: “Uyu mugore yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugabo we, n’ubundi bakimbiranye amushinja kumuca inyuma. Yafashwe akaba agiye kugezwa mu butabera.”

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakajya begera ubuyobozi bukabafasha.

At: “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kugongana n’amategeko bihanira kuko akenshi bikurura imfu za hato na hato. Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi Ndetse n’inzego z’umutekano bakabafasha.”

Yavuze ko ikindi ari uko bashishikariza ababana badasezeranye kujya imbere y’amategeko bagasezerana kugira ngo buri wese abe afite uburenganzi bwe, abe yanarengerwa n’amategeko igihe bibaye ngombwa.

Kugeza ubu Mutesi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukira mu gihe umugabo we ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Rukira.

Uwo mugore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, yahanwa hakurikijwe ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

  • HITIMANA SERVAND
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE