Ngoma: Barashima ABUSOL Ltd yaboroje inkoko ikabegereza n’amagi abarinda igwingira

Abatuye mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Ngoma, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, barashima Ikigo gikora ubworozi bwa kijyambere bw’inkoko zitera amagi (Agribusiness Solution/ ABUSOL Ltd) cyabafashije gukura abana babo mu mirire mibi kikaboroza inkoko zitera amagi.
Icyo kigo cyiyemeje gufasha Leta y’u Rwanda guhangana n’imirire mibi n’igwingira binyuze mu gushishikariza abaturage kwita ku ifunguro ry’amagi n’inkoko mu buryo butanga umusaruro.
Ku wa 14 Gashyantare 2024, ABUSOL yatangije ubukangurambaga bwo kurya amagi no korora inkoko kinyamwuga mu Karere ka Ngoma, ariko ibikorwa byayo bikomeje kwaguka mu gihugu hose.
Abaturage batuye mu Mirenge ya Murama, Remera n’ahandi mu Karere ka Ngoma, bishimiye korozwa inkoko ndetse begerezwa iguriro ry’amagi (kiosk), bakaba bafite icyizere ko abana babo batazongera kuzahazwa n’imirire mibi.
Niyombaza Anne Marie wo mu Murenge wa Murama, ni umwe mu babyeyi bafite abana bari mu mirire mibi, wagize ati: “Mfite umwana ndera mbereye nyina wabo ariko twagerageje kumuha buri kimwe cyose biranga araremba aguma mu mirire mibi. Uyu mwana yamaze imyaka hafi ine atagenda, no gukambakamba bikanga, rero ubu nshimishijwe n’uko ngiye korora inkoko kandi batwigishije akamaro k’amagi nzajya nyamuha ndebe ko yagira ubuzima bwiza.”
Maniragena Florence wo mu Murenge wa Remera, na we ati: “Izi nkoko zigiye gutuma nzajya mpa abana banjye amagi, bakava mu mirire mibi bakaba abana beza nk’abandi. Ndashimira ubuyobozi bwa ABUSOL Ltd bwatwitayeho.”
Musabyimana Jean Baptiste. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ABUSOL Ltd cyorora inkoko zitera amagi kikanayagemura mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, avuga ko kugeza ubu bamaze guhindura ubuzima bw’imiryango irenga 100 bayiha ubufasha bukura abana mu mirire mibi.
Ati: “Uyu munsi tworoje imiryango 15, buri mezi atatu tworoza hafi imiryango 10, ndumva tumaze guha imiryango irenga 100. Dufite imiryango itatu twishingiye iza gufata amagi buri munsi ahantu dukorera. Turasaba ababyeyi kumva akamaro ko kugaburira umwana amagi kuko bituma ubwonko bw’umwana bukora neza.”
Avuga ko amagi ari byo biribwa bikomoka ku matungo bihendutse kurusha ibindi, agasaba abantu guhindura imyumvire yo kwiyumvisha ko amagi ari ay’abazungu.
Kugeza ubu ABUSOL Ltd imaze gufungura amashami y’ubucuruzi bw’amagi mu bice bitandukanye by’Igihugu, harimo ayo mu duce tugize Akarere ka Ngoma mu Mujyi n’i Rukumberi.
Mu Mujyi wa Kigali ayo mashami aboneka i Nyamirambo na Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge no ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Majyepfo ishami rikaba riri mu Karere ka Muhanga ndetse bagiye no gufungura i Karongi , Musanze na Rubavu.
Biteganyijwe ko n’andi mashami azafungurwa mu tundi Turere tw’u Rwanda turimo Huye, Nyanza, Ngororero n’ahandi. Ikindi ni uko ABUSOL LTD ikomeje gutegura uburyo bugezweho bwo kugemura amagi, aho umuntu azajya ayatumiza yamugeraho akishyura akoresheje ikoranabuhanga.
Musabyimana Jean Batiste yongeyeho ko ABUSOL LTD yatangiranye abakozi batanu gusa ariko kugeza ubu bamaze gutanga akazi ku barenga ijana, kandi bigikomeza.

Ati: “ABUSOL yatangiranye abakozi 5 ariko ubu igeze ku 150 barimo 120 bahoraho ndetse na 30 ba nyakabyizi, twafashije aborozi bari baracitse intege bagera kuri 60 kubisubiramo, ubu ni aborozi bakomeye kandi na bo bafite abakozi bahaye akazi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko igikorwa cya ABUSOL cyo koroza abaturage no kubakangurira kurya amagi cyuzuzanya n’ubuyobozi bw’Akarere kuko kizatuma gahunda yo kwihaza mu mirire igerwaho vuba kandi byoroshye.
Ati: “Turasaba abaturage kubyaza aya mahirwe ABUSOL Ltd ibazaniye basobanukirwa ibyiza byo gukoresha amagi ku ifunguro ryabo rya buri munsi, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana ufite ikibazo cy’imiririre iyo agaburiwe amagi akira vuba akarushaho gukura mu bwonko.”
Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurya amagi cyabimburiwe no gusura ibiraro by’inkoko za kijyambere byubatswe na ABUSOL kuri site ya Gahima mu Murenge wa Kibungo.
Ibyo biraro byororewemo inkoko zisaga 10 000 aho abafatanyabikorwa mu bworozi bw’inkoko barimo Orora Wihaze n’abandi beretswe ibyiciro bitandukanye by’imishwi y’inkoko irererwamo mbere yo gukura ikagera ku kigero cy’inkoko zibirwano zitegura gutera amagi.
Amagi ya ABUSOL Ltd yujuje ubuziranenge
Amagi ya ABUSOL yujuje uburemere buhagije, kuko apima amagarama hagati y’amagarama 62-70, mu gihe amagi asanzwe aba yujuje amagarama 50.
Musabyimana Jean Baptiste aboneraho gusaba Abanyarwanda ko icyabafasha kurinda abana igwingira, ari ugufata ibikomoka ku matungo birimo amagi cyane ko atuma ubwonko bwabo bukura neza.
Aya magi apimwa buri cyumweru ngo harebwe ko nta kibazo afite, kandi mu Karere ka Ngoma aza ku isonga. Ikindi ni uko mu 2017 amagi y’ABUSOL LTD yitabiriye amarushanwa y’amagi yujuje ubuziranenge mu Bwongereza ahiga ayandi.
Ni mu gihe ABUSOL Ltd yatangiye gushyira itafari ryayo mu mwuga w’ubworozi bw’inkoko mu mwaka wa 2016, aho byari urugendo rukomeye kuko batangiranye inkoko ibihumbi 10 gusa.
Uyu munsi bafite inkoko zisaga 100,000 zose zitera amagi n’izindi 30,000 ziba zirerwa kugira ngo zisimbure izishaje cyangwa zihabwe abashaka korora ariko bahereye ku nkoko ziteguye gutera.
ABUSOL LTD ishishikariza abantu bashaka kujya mu bworozi bw’inkoko zitera amagi guhera ku nkoko ziteguye gutera kandi zarezwe neza aho guhera ku mushwi w’umunsi umwe kuko aborozi benshi bahahombera. Ni yo mpamvu ABUSOL Ltd yatangije ubuvugizi bwo korora inkoko z’ibirwano. Ikaba yiteguye guha ubishaka inkoko zarezwe neza kandi ziteguye gutera.
Inkoko z’ibirwano ntabwo ziba zikirwaragurika kandi zipfa ubusa byongeyeho ko zihita zitanga umusaruro mu gihe ufashwe umushwi w’umunsi umwe utegereza amezi 6 yose atarabona umusaruro.
Intego y’ABUSOL Ltd ni uko umuntu wese wifuza ibirwano byiteguye gutera yajya abigezwaho byihuse bityo amagi akaboneka ari menshi mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego ikiraro kirererwamo izo nkoko kiri mu Karere ka Ngoma cyatanzweho arenga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ibikoresho.
Bwana Ndorimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGIRI) agaruka ku bworozi bw’inkoko avuga ko buri wese akwiye kumenya akamaro ko kurya amagi by’umwihariko abana ndetse n’abagore batwite kandi bagasabwa ko inkoko batazororera kuzigurisha.
Bwana Ndorimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGIRI) agaruka ku bworozi bw’inkoko avuga ko buri wese akwiye kumenya akamaro ko kurya amagi by’umwihariko abana ndetse n’abagore batwite kandi bagasabwa ko inkoko batazororera kuzigurisha.
Ati: “Abantu bakwiye korora neza inkoko, ntibazororere kuzigurisha ahubwo tubone amagi duhe imiryango yacu, amafaranga tuyatekereze nyuma. Turashishikariza cyane ababyeyi kujya bategurira abana babo ifunguro ririho igi. Kera abantu bavugaga ko amagi ari ay’abazungu kuko batari bazi akamaro kayo. Byagaragaye ko amagi afite intungamubiri, turakangurira buri wese kurya amagi.”
Yongeyeho ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bifuza ko Umunyarwanda yabona igi nibura rimwe ku munsi.
Imibare y’umusaruro w’amagi mu mwaka wa 2022 yari igeze kuri toni 8 600, mu gihe umwaka ushize wikubye kabiri ukagera kuri toni ibihumbi 17,000.
Kugeza ubu mu Rwanda umuntu arya hagati y’amagi 10 na 13 ku mwaka, mu gihe mu Buyapani umuturage arya amagi 400 ku mwaka nk’igihugu kiri imbere y’ibindi bihugu mu kurya amagi menshi.



























