Ngoma: Abaturage barishimira ko babonye amazi meza ahagije

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, barishimira ko babonye amazi meza kandi ahagije, nyuma y’aho uruganda rw’amazi rwa Sake rutangiriye gukora.

Abatuye mu Mirenge ya Karembo, Gashanda na Sake ni bamwe mu babonaga amazi meza ku buryo bugoranye.

Bavuga ko mbere bari bafite amazi makeya bigatuma bakora urugendo rurerure bajya kuvoma kure cyangwa bakavoma mu biyaga bityo bikabagiraho ingaruka zitandukanye.

Uruganda rw’amazi rwagombaga gutanga metero kibe (m3) 11 000 ku munsi, ayo mazi kandi yarabonetse.

Ubu bishimira ko ibibazo by’amazi bari bafite byoroshye nk’uko Uwimana Claudine, umuturage wo mu Karere ka Ngoma, yabigarutseho.

Yagize ati: “Hari ikibazo nyine cyo kubura amazi ariko kuva batuzanira iki kigega ubona, ubu amazi yarabonetse, ntabwo tukiyabura.

Byadufashije kutajya mu mibande, turafura, tugateka nta kibazo cy’amazi tugifite.

Barahira Simeon ashima ko bahawe amazi meza kandi ahagije.

Ati: “Ubu tubayeho neza, amazi twajyaga tuyakura epfo iyi ngiyi, ahantu mu mubande ariko ubungubu batwegereje amazi, amazi araza neza nta kibazo.

Abafite abana b’abanyeshuri ntibashoboraga kujyayo kuko ntabwo wabaga wagiye kuvoma ngo uzaze ujye mu ishuri, wabaga wakererewe kereka uwize igitondo ikigoroba ataribujyeyo, ni we wajyaga kuvoma ayo mazi.

Ubu n’umwana wo mu mashuri y’inshuke aravoma kandi akajya mu ishuri nta kibazo, aho amazi tuyashakiye turayabona.”

Sebudandi Clement ati: “Twajyaga kuvoma ku biyaga, amazi akaza rimwe na rimwe, tukajya kuvoma nk’ahantu kure cyane mu Rukoma kwa Padiri.

Muri iyi mpeshyi ndimo kubona amavomero ahantu twari dusanzwe tuvoma nko mu Kagari ntuyemo, amavomero yose ndabona akora.

Runo ruganda hari icyo rwatumariye kuko n’uyu munsi nanayavomye, navomye n’aho ntari nsanzwe mvomera kuko navomeye hafi.”

Icyiciro cy’uyu mushinga w’uruganda rwagombaga gukwirakwiza amazi meza mu Mirenge 11, amazi yagezemo, hakaba hasigaye imirenge Itatu izaza mu cyiciro cya Kabiri cy’uyu mushinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, avuga ko uyu mushinga na wo uri hafi gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Umurenge wa Mutenderi, Murama na Rukira nayo icyo cyiciro cya Kabiri kizayitekerezaho kuko na ho ntabwo amazi ahagera neza.

N’ubundi hazifashishwa ibigega bizubakwa aho ibya mbere byubatswe hanyuma hongerwemo n’ibindi nk’imiyoboro birumvikana; ari imiyoboro minini n’imitoya ijyana ku baturage ku buryo umuntu uzaba ayakeneye mu rugo rwe azabasha kuyafata ariko akegera n’abantu, ku buryo abantu bavoma ku mavomo rusange na bo bazajya babona amazi uko bikwiye.

Dukurikije ibiganiro tugirana na WASAC, batwizeza ko n’amafaranga y’uwo mushinga ahari ko batangiye inzira yo gutanga amasoko ku bazawushyira mu bikorwa.”

Kugeza ubu abagezwaho amazi meza mu Rwanda, barakabakaba 90%. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n’amazi meza nk’uko bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).  

Intego ya 9 ya NST2 ishimangira ko mu mwaka wa 2029, buri rugo, buri shuri, buri kigo cy’ubuvuzi, bizaba bifite amazi meza, ibikorwa remezo by’isukura, serivisi z’isuku n’amashanyarazi yizewe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE