Ngoma: Abafite ubumuga baravuga imyato FPR Inkotanyi yabakuye mu bikari

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bafite ubumuga bo mu Karere ka Ngoma, bafite umunezero myinshi uturuka ku kuba mu myaka 30 ioshize u Rwanda rubohowe, batagikingiranwa mu nzu cyangwa ngo bahezwe mu bikari ahubwo bakaba batanga umusanzu wo kubaka u Rwanda nk’abandi Banyarwanda.
Bavuga ko kuba abantu bafite ubumuga basigaye bitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida babo bibatera ishema kandi biteguye gutora umukandida wabo Paul Kagame wabohoye u Rwanda, abantu bafite ubumuga nabo bagahabwa agaciro nk’abandi Banyarwanda.
Abafite ubumuga baganiriye n’Imvaho Nshya, ubwo ku wa Mbere tariki ya 24 Kamena 2024 mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma hatangizwaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame n’Abadepite bazahagararira uyu muryango mu Nteko Ishinga Amategeko.
Karema Jean Claude atuye mu Mujyi wa Kibungo, yavuze ko kwitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi bituruka ku gaciro abafite ubumuga bahawe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yemeza ko ubu bavuye mu ngo aho bahishwaga, bagashyirwa ahabona, ndetse bahabwa amahirwe yo gukora bakiteza imbere.
Ati: “FPR Inkotanyi nk’ifite ku mutima kuko hari amateka maremare y’aho navuye kandi aho tugana ni heza kurenza ubu. Abantu bafite ubumuga twaranenwaga, ntidushobore kujya mu bandi aho bateraniye (….) dutangiye kujya mu bandi aho RPF Inkotanyi ibohoreye u Rwanda. Ni yo itumye ndiho mu buzima bwiza mbayeho umunsi wa none.”
Yakomeje agira ati: “Ntawashoboraga kutubona ahari abantu benshi kuko twarahejwe ariko uyu munsi wa none turi mu nzego zose zirimo ubuyobozi bwa leta n’izibanze kandi duhagarariwe mu byiciro byose.”
Karema Jean Claude yavuze ko abantu bafite ubumuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi batigaga kuko batahabwaga amahirwe nk’ay’abandi ariko umunsi wa none abafite ubumuga bose bariga ndetse na bo bakajya mu kazi nk’abandi ndetse bakabasha no gukora imirimo ibyari inyungu ikabateza imbere.
Yagize ati: “Nasoje kaminuza kuko umurongo FPR Inkotanyi yashyizeho ari uwo guteza imbere uburezi kuiri bose ntawuhejwe. Njye sinsabiriza kandi nta mwana wanjye wiga mu ishuri ribi kuko mfite ubushobozi. Ndinjira muri banki bakampa inguzanyo kubera uburenganzira bungana twahawe.”
Karema arishimira ko ari rwiyemezamirimo worora inkoko zitanga inyama aho yorora izirenga 1000.
Mashyaka Masudi utuye mu Kagari ka Cyasemakamba, na we yavuze ko kwamamaza umukandida wabo bituruka ku kuba abantu bafite ubumuga barafashijwe mu kugira imibereho myiza binyuze muri gahunda bahawe nk’abandi baturage zirimo kubakirwa inzu na Girinka n’ibindi.
Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi uharanira ko ntawuhezwa mu bikorwa by’iterambere bigamije guteza imbere inyungu z’abaturage mu byiciro byose.
Yemeza ko batarashyirwaga ahabona bagahezwa mu bikari, barimo abagore n’abafite ubumuga, bitaweho kandi ubu ni ibyiciro bimaze kwiteza imbere n’igihugu.
Yagize ati: “Kubabona bari mu bandi bishimye kandi bakora n’imirimo yabo bagaha n’abandi akazi ni ibintu binejeje kubona kuko FPR ihuriza hamwe Abanyarwanda bose, inyungu Igihugu kibonye twese dukwiye kuzigiramo uruhare kandi ntawuhejwe.”
Mapambano yavuze ko ibyo Umuryango FPR Inkotanyi umaze gukora muri aka Karere ari byinshi bihindura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere.
Yakomeje asobanura ko ari byiza gukomeza kuyoborwa na FPR Inkotanyi bityo ko ari na yo mpamvu batangiye ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, ndetse n’Abadepite kugira ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa no kurushaho kugera ku ntego umuryango wiyemeje.
Ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame n’Abadepite mu Karere ka Ngoma biteganyijwe gukomereza mu Mirenge no mu Tugari, aho tariki ya 29 Kamena bazakira itsinda ry’Abakandida Depite bari kwiyamamaza.
Nyuma y’aho tariki ya 02 Nyakanga, biteguye kwakira Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.


