Ngaboyisonga Patrick mu basifuzi bane batsinzwe ikizamini cya mbere cya FIFA

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Abasifuzi bane barimo Ngaboyisonga Patrick usifura hagati na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, batsinzwe ikizamini cya mbere cyo kureba urwego rwabo mbere yo kwemererwa gusifura amarushanwa mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Amategeko ya FIFA avuga ko buri mwaka, mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, abasifuzi bakora ikizamini cyo kureba urwego rwabo mu bijyanye n’imbaraga zo kuyobora umukino.

Mu Rwanda, iki kizamini cyakozwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025 kucyicaro gikuru cya FERWAFA, cyitabirwa n’abasifuzi bo hagati no ku ruhande.

Abasifuzi bo hagati batsinzwe ni Ngaboyisonga Patrick na Nizeyimana Is’haq naho abo ku ruhande ni Ndayambaje Hamdan na Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga.

Undi ni Ngabonziza Jean Paul usifura hagati, we wagize imvune yatumye adasoza gukora ikizamini, bityo akazatangira bundi bushya nyuma yo kwivuza.

Muri iki kizamini, umusifuzi wo hagati abanza gukora “sprint” esheshatu, yazisoza agakora ibyitwa “interval” inshuro 10.

Muri sprint, abasifuzi biruka metero 40 mu masegonda atandatu, uzirangije neza akajya kwiruka mu kibuga (interval), akiruka metero 75 mu masegonda 15, akaruhuka amasegonda 18, akabikora inshuro 10.

Muri ibi bizamini Ngaboyisonga na Nizeyimana Is’haq  batsinzwe “interval” ariko bari bitwaye neza muri “sprint”.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riteganya ko iyo umusifuzi atsinzwe iki kizamini, ahabwa andi mahirwe yo kugisubiramo inshuro imwe.

Is’Haq Nizeyimana usifura hagati mu basifuzi batsinzwe ikizami cya mbere
Karangwa Justin usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga
Ngabonziza Jean Paul usifura hagati mu kibuga yagize imvune adakora ikizami
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE