New Zealand: Yafatanywe umwana mu gikapu cy’imizigo

Umugore w’imyaka 27 muri New Zealand yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yashyize umwana w’imyaka ibiri mu gikapu cy’imizigo ubwo yari mu modoka ari mu rugendo.
Polisi yatangaje ko yafatiwe ahitwa Kaiwaka, umudugudu muto uri mu Majyaruguru y’igihugu ku wa 03 Kanama, nyuma yuko iyo modoka ihagaritse Umushoferi agasabwa gufungura ahabikwa imizigo.
Umushoferi agifungura ngo yatunguwe no kubona igikapu kizunguza, agifunguye asangamo umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri wambaye ikibindo cyonyine (Pamper).
Mu itangazo rya Polisi yavuze uwo mugore yahise atabwa muri yombi ashinjwa gufata nabi no kwirengagiza umwana.
Icyakoze yavuze ko uwo mwana yari ashyushye ariko nta bikomere cyangwa ibimenyetso by’uburwayi bindi yari afite nubwo yahise ajyanwa kwa muganga ngo asuzumwe.
Uretse kuba yafashwe nta makuru yatangajwe ku mubano uri hagati y’uwo mugore n’umwana niba ari nyina cyangwa undi muntu.