NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya 2

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.
NESA yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, ku banyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025
Mu Ntara y’Amajyepfo hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abiga mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Musanze naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Akarere ka Ngoma.
Ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru hazagenda abo mu Turere twa Rulindo na Gakenke naho mu Ntara y’Iburasirazuba hagende abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.
Ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba naho mu Ntara y’Iburasirazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, abo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
NESA yasabye ababyeyi kuzubahiriza ingengabihe bakohereza abana ku gihe birinda umuvundo, bakajya bava mu rugo mbere ya saa tatu kuko saa cyenda ahategerwa imodoka hazajya hafungwa.
Banasabwe gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba bagarutse mu biruhuko.
NESA yasabye ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.


NOR says:
Ukuboza 27, 2024 at 8:03 pmUbuse uturere batashyizemo bazigimira murugo?
Aline says:
Ukuboza 31, 2024 at 7:36 amEse kubera iki kigali itaha mbere buri gihe ikanasubira ku ishuri nyuma yabandi iyo ni injustice
KABERA Cedrick says:
Mutarama 3, 2025 at 9:10 amAndika Igitekerezo hano
TV yacu irabigusubiza neza reba kuri E.SE.KI.VOICE URASUBIZWA
Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:04 amNyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
murugo
Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:04 amNyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
murugo
Ndayishimiye fabrice says:
Ukuboza 28, 2024 at 2:44 pmNibyiza kutumenyesha mbere murakoze
Devota Nyiramafishi says:
Ukuboza 28, 2024 at 6:43 pmEse mwatubabariye abana bakazagenda kuri 15 ?
Tuyisabe Mucyo Fabrice says:
Mutarama 2, 2025 at 8:36 pmMutubwire igihe Nyamasheke izagendera ntabyo twabonye
Devota Nyiramafishi says:
Ukuboza 28, 2024 at 6:45 pmMwatubabariye abana bakazagenda kuri 15?
Niyonshuti fiston says:
Ukuboza 29, 2024 at 8:14 pmMurakoze cyane kutumenyesha igihe
Dufitimana dany says:
Mutarama 1, 2025 at 9:01 amESE NYAMASHEKE NA RUSIZI BAZAGENDA RYARI
Uwumukiza Jules says:
Ukuboza 29, 2024 at 9:10 pmNibyiza kutumenyesha kare murakoze!
Paccy says:
Ukuboza 30, 2024 at 8:53 amBazatangire kugenda ku 9
Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:06 amNyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo
Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:06 amNyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo
Mugisha Jacques says:
Ukuboza 31, 2024 at 11:21 amNyamasheke na rusizi ?
IRAKOZE Patrick says:
Ukuboza 31, 2024 at 12:19 pmThank you very much for your timely updates.
He is your student from EFA Nyagahanga TSS.
Isaac says:
Ukuboza 31, 2024 at 3:57 pmEse abo muri kirehe bazagenda ryari?
Mugisha Jacques says:
Ukuboza 31, 2024 at 6:02 pmNyamasheke na rusizi tuzigumira murugo?
KWIZERA Yvan says:
Mutarama 1, 2025 at 2:56 pmNyamasheke na rusizi bazigumire murugo
mukayiranga says:
Mutarama 1, 2025 at 8:53 pmRusizi na Nyamasheke bazagenda ryari
Muhoza sage says:
Mutarama 2, 2025 at 8:07 amUno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta
Muhoza sage says:
Mutarama 2, 2025 at 8:07 amUno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta
Bikorimana Dany says:
Mutarama 2, 2025 at 12:02 pmMurakoze cyane kutumenyesha igihe tuzatangirira Kandi mbifurije umwaka mushya kurimwe nimiryango yanyu.
Anonymous says:
Mutarama 3, 2025 at 9:22 amMwarakoze kutumenyesha kare
Pacifique says:
Mutarama 11, 2025 at 8:23 amMwazadufashije abanyeshuri bacumbika mukigo bagasoza gutaha igihe abiga bataha basoreje??