NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya 2

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.

NESA yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, ku banyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira.

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025

Mu Ntara y’Amajyepfo hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abiga mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Musanze naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Akarere ka Ngoma.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru hazagenda abo mu Turere twa Rulindo na Gakenke naho mu Ntara y’Iburasirazuba hagende abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.

Ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba naho mu Ntara y’Iburasirazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, abo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

NESA yasabye ababyeyi kuzubahiriza ingengabihe bakohereza abana ku gihe birinda umuvundo, bakajya bava mu rugo mbere ya saa tatu kuko saa cyenda ahategerwa imodoka hazajya hafungwa.

Banasabwe gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba bagarutse mu biruhuko.

NESA yasabye ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 27, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
NOR says:
Ukuboza 27, 2024 at 8:03 pm

Ubuse uturere batashyizemo bazigimira murugo?

Aline says:
Ukuboza 31, 2024 at 7:36 am

Ese kubera iki kigali itaha mbere buri gihe ikanasubira ku ishuri nyuma yabandi iyo ni injustice

KABERA Cedrick says:
Mutarama 3, 2025 at 9:10 am

Andika Igitekerezo hano
TV yacu irabigusubiza neza reba kuri E.SE.KI.VOICE URASUBIZWA

Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:04 am

Nyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
murugo

Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:04 am

Nyamasheke na rusizi birihe tuzigimire
murugo

Ndayishimiye fabrice says:
Ukuboza 28, 2024 at 2:44 pm

Nibyiza kutumenyesha mbere murakoze

Devota Nyiramafishi says:
Ukuboza 28, 2024 at 6:43 pm

Ese mwatubabariye abana bakazagenda kuri 15 ?

Tuyisabe Mucyo Fabrice says:
Mutarama 2, 2025 at 8:36 pm

Mutubwire igihe Nyamasheke izagendera ntabyo twabonye

Devota Nyiramafishi says:
Ukuboza 28, 2024 at 6:45 pm

Mwatubabariye abana bakazagenda kuri 15?

Niyonshuti fiston says:
Ukuboza 29, 2024 at 8:14 pm

Murakoze cyane kutumenyesha igihe

Dufitimana dany says:
Mutarama 1, 2025 at 9:01 am

ESE NYAMASHEKE NA RUSIZI BAZAGENDA RYARI

Uwumukiza Jules says:
Ukuboza 29, 2024 at 9:10 pm

Nibyiza kutumenyesha kare murakoze!

Paccy says:
Ukuboza 30, 2024 at 8:53 am

Bazatangire kugenda ku 9

Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:06 am

Nyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo

Ishimwe Divin says:
Ukuboza 31, 2024 at 10:06 am

Nyamasheke na rusizi birihe tuzigumire murugo

Mugisha Jacques says:
Ukuboza 31, 2024 at 11:21 am

Nyamasheke na rusizi ?

IRAKOZE Patrick says:
Ukuboza 31, 2024 at 12:19 pm

Thank you very much for your timely updates.

He is your student from EFA Nyagahanga TSS.

Isaac says:
Ukuboza 31, 2024 at 3:57 pm

Ese abo muri kirehe bazagenda ryari?

Mugisha Jacques says:
Ukuboza 31, 2024 at 6:02 pm

Nyamasheke na rusizi tuzigumira murugo?

KWIZERA Yvan says:
Mutarama 1, 2025 at 2:56 pm

Nyamasheke na rusizi bazigumire murugo

mukayiranga says:
Mutarama 1, 2025 at 8:53 pm

Rusizi na Nyamasheke bazagenda ryari

Muhoza sage says:
Mutarama 2, 2025 at 8:07 am

Uno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta

Muhoza sage says:
Mutarama 2, 2025 at 8:07 am

Uno mwaka 2025 kubanyeshuri bari mumwaka wama shuri wagatatu wisumbuye nizihe ngamba shya mwabashiriyeho kubyerekeye namanota yikizamini cya leta

Bikorimana Dany says:
Mutarama 2, 2025 at 12:02 pm

Murakoze cyane kutumenyesha igihe tuzatangirira Kandi mbifurije umwaka mushya kurimwe nimiryango yanyu.

Anonymous says:
Mutarama 3, 2025 at 9:22 am

Mwarakoze kutumenyesha kare

Pacifique says:
Mutarama 11, 2025 at 8:23 am

Mwazadufashije abanyeshuri bacumbika mukigo bagasoza gutaha igihe abiga bataha basoreje??

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE