NEC yatangiye gukwirakwiza ibikoresho by’amatora mu Turere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye gukwirakwiza ibikoresho bizifashishwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba tariki ya 14 kugeza tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Ibyo bikoresho  byoherejwe mu Turere tw’Igihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, bigizwe n’ impapuro z’itora, udusanduku tw’itora, lisiti y’abemerewe gutora, umuti wa wino uzakoreshwa n’abatora n’imipira izambarwa n’abazakarani b’itora.

NEC itangaza ko mu gihugu no hanze yacyo hari site z’itora 2 593, harimo 2 433 zo mu gihugu imbere na 160 zo hanze y’u Rwanda.

Tariki ya 14 Nyakanga ni bwo Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora, ababa mu Gihugu imbere bakazatora tariki ya 15 mu gihe tariki ya 16 Nyakanga ari bwo hazaba amatora y’ibyiciro byihariye.

NEC ivuga ko kohereza ibyo bikoresho hakiri kare ari ukwirinda  imbogamizi zishobora gukerereza amatora.

NEC ihamya ko ibikoresho bikenewe byuzuye kandi byatunganyijwe neza kugira ngo bizakoreshwe icyo byagenewe.

Kugeza ubu NEC ivuga ko imaze kwakira indorerezi zaje gukurikirana icyo gikorwa cy’amatora  1110 barimo abaturutse mu mahanga n’abo mu Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE