NEC yatangaje by’agateganyo, Abasenateri batowe muri kaminuza n’amashuri makuru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru.

Ni mu matora yabaye ku wa 17 Nzeri 2024. Muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hatowe Ngarambe Telesphore, na ho muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Uwimbabazi Pénine.

Aba baje biyongera ku bandi basenateri 12 batowe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Abo basenateri 12 batowe mu matora yo  ku wa 16 Nzeri 2024, NEC yatangaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru hotowe Dr. Nyinawamwiza Laetitia na Rugira Amandin.

Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie, Uwera Pélagie na Cyitatire Sosthène.

Mu Ntara y’Iburasirazuba  hatowe Bideri John Bonds, Nsengiyumva Fulgence na Mukabaramba Alvera

Mu Ntara y’Iburengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel, Mureshyankwano Marie Rose na  Niyomugabo Cyprien

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Uretse abo 14 batorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali no muri za kaminuza, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ndetse n’abandi bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Itegeko riteganyako nyuma y’aho NEC itangaje ibyavuye mu matora y’Abasenateri by’agateganyo, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw’ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by’agateganyo ibyavuye mu itora.

 Kutakirwa kw’ikirego byemeza ko ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.

Itegeko riteganya ko kandi iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw’Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE